RFL
Kigali

Ibintu abagabo bakora mu rukundo bigashavuza abagore

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:10/06/2024 16:47
0


Abagore bavuzwe ko ari inzabya zoroshye bikaba muri bimwe bituma hari uburyo bakwiriye kwitabwaho bwihariye, hazamurwa icyubahiro cyabo n’ibyishimo, bakarindwa kubabazwa mu rukundo.



Mu rukundo haberamo ibyinshi byaba ibibi n’ibyiza, ariko benshi bakuramo ibikomere bikomeza kubangamira benshi na nyuma yo kuruvamo bagatahwa n’agahinda gakomeye cyangwa abanyantege nke bakabura ahazaza habo.

Nk'uko bigarukwaho, hari ibintu bikorerwa abagore mu rukundo bikababaza ku rwego rukomeye bamwe bikabatera indwara zikomeye. 

Dore ibyatangajwe:

    1.     Guhabwa icyizere

Kwizera ni kimwe mu bitera umugore kwisanzura akaba we aho kubaho ubuzima adakeneye muri we. Icyizere gike gitera abantu kujagarara mu ntekerezo ndetse no gutekereza nabi, ari na ko bumva badakunzwe.

Abagore bashimishwa no kwizerwa mu rukundo, ndetse ntibabeho bacungwa nk’abajura, cyangwa bitwa abatarangwa n’ukuri mubyo bakora, kuko bibaganisha ku kumva badakunzwe ntanicyo bamaze.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko kutizerwa mu rukundo biganisha ku bitekerezo byo kwiyahura n’indwara ziganisha ku gucanganyukirwa.

    2.     Kutabwirwa ko bakunzwe

Mu bishimisha abagore harimo gukundwa ariko bakanabibwirwa. Gukunda ntibihagije ngo bishime kuko bisaba ko babibwirwa ndetse bakanabibereka, kandi bigahura n’ibikorwa.

Abagabo bamwe bavuga ko bihagije kuba bakora ibigaragaza ko bakunze abagore babo, nyamara gusohora iri jambo rikababera ikibazo, kuko bavuga ko rikomeye. 

Kuba ijambo “Ndagukunda” rikomeye nibyo biriha uburemere mu rukundo, umugore waribwiwe akumva afite agaciro gakomeye nk'uko MedicaTodayNews ibivuga, kutaribwira bigateza n'amakimbirane.

    3.     Gupfobya ibyo bakoranye umutima ukunze

Umuntu wese ukoresheje imbaraga ze akora igikorwa cy’urukundo cyangwa ibyiza, ariko bagapfobya ibyo yakoze, agira umubabaro ushobora kumuca intege zo gukira neza.

Umugore witanze mu rukundo akagawa aba akomerekejwe. Urugero rwumvikana, umugore mukundana ashobora kugutungura aguha impano, nyamara wowe wayibona ukamubwira ko utayishaka cyangwa ko utayikunze.

Ibi bituma yiyumva nabi ndetse akababara, ntibimuva no mu mutwe, kuko uko ahuye n’impano wanze abona aciriritse cyangwa nta jambo na rimwe agufiteho.

Abagore ntibakwiriye ibibi cyangwa gufatwa mu buryo bubi n'iyo bwaba busa nk'aho bworoheje kuko ari inzabya zoroshye. Bakwiriye ibyiza igihe cyose bakiriho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND