RFL
Kigali

Umuramyi w'umucuranzi Bikem wa Yesu yemeye ubunyantegenke bwe mu ndirimbo "Nyobora"-VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:9/06/2024 12:22
0


Umuramyi Bikorimana Emmanuel ukoresha amazina ya “Bikem wa Yesu” mu muziki, yashyize hanze indirimbo yumvikanamo amagambo ashishikariza abantu kuyoborwa n’Imana mu buzima bwa buri munsi ndetse bakayikurikira.



Amwe mu magambo y'isengesho muri iyi ndirimbo aragira ati: "Ndashaka kuyoborwa nawe Mwami, ndashaka ko unjya imbere nkagukurikikira kuko ngiye imbere ntaho nashyika, nungenda imbere nzagera iyo njya neza”.

Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Bikem wa Yesu yakomoje ku cyamuteye guhanga iyi ndirimbo. Ati: "Nari ngamije kwegereza benshi Nyagasani bakayoborwa nawe kuko uwahisemo kwiyobora ayoba inzira".

Ati “Impamvu iyi ndirimbo nayise “Nyobora” ni uko nasanze muri uru rugendo rwo kujya mu ijuru, bibaye ari icyifuzo cy’umuntu ku giti cye byaba byiza, gusa biragoye ko yabyishoboza, ndetse ni na ko bimeze no mu buzima busanzwe, tuba dukwiye gushyira Imana imbere mu byo dukora byose ikadushoboza”.

Bikem yatubwiye ko bidahindutse, ateganya gukora igitaramo muri Nzeri 2024, amatariki n'aho kizabera akaba azabimenyesha abakunzi be mu minsi iri imbere.

Yasabye abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana gushyigikira abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana, kuko baba babakeneye yaba mu buryo bw’amasengesho, n’ibifatika kugira ngo bakomeze bamamaze ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.


Umuramyi Bikem yasabye kuyoborwa n'Imana 

Bikem wa Yesu uvuka mu karere ka Rusizi mu muryango w’abana icumi, avuga ko kuririmba yabitangiye ari umwana muto cyane. Avuka mu muryango w'abatambyi, kuko se witabye Imana yari Pasiteri mu itorero ADEPR, ndetse n'abavandimwe be bamwe bakaba ari abaririmbyi, abandi nabo bakaba bakora imirimo y’Imana.

Bikem wa Yesu ni umwarimu w’umuziki, akaba yigisha abantu gucuranga Guitar ndetse na Piano, aho avuga ko amaze gufasha abantu benshi cyane kumenya gucuranga ibyo bicurangisho.

Uyu musore iyo muganira akubwira ko umuziki ari igice kinini kigize ubuzima bwe, aho avuga ko intego nyamukuru afite ari ukwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo, abantu bakaronka ubugingo buhoraho.


Arasaba buri wese uri mu nzira ijya mu ijuru kuyoborwa n'Imana ikamubashisha gutsinda ibishuko n'imitego ya satani

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NYOBORA" Y'UMURAMYI BEKAM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND