RFL
Kigali

Hari abisabira gupfa! Ibitera abantu benshi kumva badakunzwe

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:9/06/2024 15:27
0


Nk'uko gukunda ari ingenzi, gukundwa na byo bihangayikisha benshi, ntibasobanukirwe impamvu badakunzwe kandi nta kibazo biyiziho.



Nyuma yo kwibaza impamvu udakunzwe, suzuma ko bidaterwa n'ibi bikurikira:

1. Ishyari

Ishyari ni umuco wo kutishimira ibyiza ku bandi ukumva ko bigukwiriye wenyine. Uwabaswe n'iyi ngeso yumva adakunzwe, akumva we ntacyo ari cyo kuko ibyiza byagiye ahandi hatari iwe.

Ufite ishyari abatwa n'intekerezo mbi zimwerekeza ku bibi gusa. Ibi bituma abakuzengurutse batagukunda, gusa nawe wiyumvamo urwango ukumva abafite ibyo bakurusha bakwanga.

2. Ubupfubyi bwaje mu bwana

Abana babuze ababyeyi mu bwana bakabura n'ababahoza amarira cyangwa ngo bababe hafi, bituma batakaza urukundo rw'abantu bakumva badakunzwe. Ariko aba bana iyo beretswe ko badasigaye bonyine bakitabwaho, bakurana ibyishimo nk'abandi bakajya bumva bakunzwe.

3. Agahinda gakabije

Depression cyangwa agahinda gakabije gatera benshi kwiyanga bityo n'urukundo ruva ku bandi ntibarubone. Aba bantu bakunda kujya kure y'abandi ndetse rimwe na rimwe bagahisha ko bababaye.

Agahinda gakabije gatera umuntu kumva adakunzwe ndetse akiheza akijyana kure y'abandi kuko bamwe bumva bacirirtse ku buryo badakwiye kwegera abandi cyane cyane abameze neza kubarusha.

4. Kutiyitaho

Kutiyitaho no kubungabunga umubiri wawe bituma wumva abiyitaho bahambaye ndetse batagukunda kubera usa nabi. Abantu batiyitaho bagenda bitakaza bo ubwabo, bigatuma bumva ko badakunzwe kubera batakaje inshingano yo kwita ku buzima bwabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND