RFL
Kigali

Ibigaragaza umugore utajegajega mu ntekerezo

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:9/06/2024 11:29
0


Abagore ni bamwe mu baberwa no kuba intashyikirwa ndetse bakaba baberwa n'ishusho nziza y'ububyeyi, gusa byose bikagaragazwa n'uko bitwara.



Abantu bose burya bakwiriye kugaragara mu isura nziza. Ariko bitewe n'imico, imyitwarire, n'imikorere yabo, ushobora kubonwa bitandukanye ariko kwiharira mu mitekerereze bamwe bakabyita impano cyangwa ubutwari.

Dore ibifasha umugore kutajegajega mu ntekerezo:

1. Imyanzuro ihamye

Guhamya imyanzuro ni ukutajegajega mu ntekerezo ntuhindagurike igihe ufata ibyemezo cyangwa ngo uhere hagati wabuze icyo wahitamo n'icyo wareka. Kutajegajega mu myanzuro ni ukwiga ku bintu ndetse ukabivaho ubonye igisubizo biberanye.

Abantu bazi ko abagore bafatirwa ibyemezo n'abagabo babo, gusa siko biri kuko hari bamwe b'abanyambaraga bakagaragaza intekerezo zabo nzima.

2. Barisobanukirwa

Kwisobanukirwa harimo byinshi birebwaho, ariko ku isonga hazamo kumenya intege nke, n'imbaraga wifitemo. Umugore ukomeye ndetse akaba atajegajega mu ntekerezo, arimenya akamenya n'ibyo akeneye kongera mu buzima bwe, ariko atibagiwe n'inyungu z'ibyo akora mu buzima bwe bwa buri munsi. Utamenya icyo ari cyo, ntamenya n'ibyo akeneye cyangwa ibyo adakeneye.

3. Gushyiraho imipaka

Abagore bakunze kuvugwa ko byoroshye kubayobya cyangwa kubafatirana mu bintu runaka, gusa hakaba abagore barangwa no gushyiraho imipaka ku buryo buri wese atubaha.

Gushyiraho imipaka kwabo bigaragaza gusigasira umutekano wabo no kurinda ubuzima bwabo ibibazo. Ikinyamakuru cyabigarutseho cyavuze ko aba bagore barangwa no kumenya igihe cyo guhakana no kwemeza kandi umwanzuro wabo ukubahirizwa.

4. Kwiyubaka

Abagore batajegajega mu ntekerezo bagaragazwa no kugira intekerezo zo kubaka ahazaza habo no kwibona mu isura y'ubuzima bwiza babigizemo uruhare. Nta gisa no kuba umugore utunze ibya mirenge bitavuye mu mitsi y'abagabo, bigaragariza benshi gukomera mu ntekerezo. Abagore bateye gutya bakoresha imbaraga zabo no mu bihe bikomey






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND