RFL
Kigali

Bamwe bahanuka ku gitanda! Bisobanuye iki kurota wimuka

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:7/06/2024 10:46
1


Nyuma yo kumenya ko inzozi zose zifite ubusobanuro ku muntu, ugiye gusobanukirwa n’inzozi zo kurota uva mu gace kamwe ujya mu kandi, cyangwa kwimuka aho wabarizwaga ugafata ikirere gishya.



Kwimuka mu nzozi bisobanuye byinshi ku buzima bw’umuntu kuko akenshi bikorwa mu buryo bwo guhunga ibizazane n’ingorane z’aho wabaga, cyangwa ukajya aho ubona wishimiye kurushaho.

Nk'uko byasobanuwe, inzozi ntizisobanuye ko ibo wabonye uza guhita ubukora cyangwa ngo bihite biba, gusa ni ikimenyetso cy'ibishobora kukubaho cyangwa bikakwereka ibyo wahindura mbere yo kugera mu nzira y’inzitane.

Bavuga ko uwarose nabi burinda bucya! Kurota wimuka ni ukwibona mu rugendo, ku buryo bamwe bahanuka ku gitanda bakikubita hasi kubera kumva bari kugenda kandi barotaga.

Whatdreammeans.com isobanura ko kurota wimuka bigaragaza ibintu bigera kuri bitatu. Bati “Kwimuka uva mu gace kamwe ujya mu kandi bisobanuye guhunga ibizwi usanga ibyo utazi, cyangwa ibyo uzi udasobanukiwe neza ukagenda ubisanga.

Izi nzozi bavuga ko zisobanura kwiyungura ubumenyi bushya, guhindura imikorere yawe no guhindura inshuti, guhindura ubuzima ubayeho ukajya mu bundi n’ibindi.

Kurota wimuka bigaragaza ko ubuzima bwawe bukeneye impinduka kandi ko ukeneye ibyiza byisumbuyeho. Umuntu wishimiye aho ari ntashobora kuhava cyangwa ngo yifuze kuhahindura. Igihe urose uhambira utwawe wimuka bivuze ko hari byinshi urimo ukeneye guhunga no kureka ugasatira ibigufitiye inyungu.

Uwarose izi nzozi akwiye gutekereza neza niba koko ari kunyura mu bihe byiza cyangwa niba abayeho mu buryo yishimiye bumuhesheje ishema cyangwa butangiza inzozi z’ubuzima bwe.


Ni mugihe Dreammean.net ivuga ko kwimuka bitesha umutwe ariko bikaba mu kwihangana kubera impamvu yaguteye kwimuka. 

Bavuga ko uwimutse akagera kuri uwo mwanzuro mu nzozi, afite byinshi byo guhunga mu buzima bwe, birimo kubaho nta ntego, inshuti z’imburamumaro, agahinda gakabije, ubwiheba  n’ibindi byinshi bitandukanye byaba ku muntu.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Keke brown2 months ago
    Biratangaje





Inyarwanda BACKGROUND