RFL
Kigali

Impinduka mu ntangangabo! Impamvu igitsinagabo bagomba kurya ibisheke niyo baba babyanga

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:6/06/2024 16:51
0


Ibisheke ni bimwe mu biribwa bikenewe mu mubiri wa buri mugabo hagendewe ku kamaro kabyo bakeneye harimo n’imyororokere.



Abagabo bakunze guhugira mu bikorwa by’igihe kirekire nyamara ntibite ku buzima bwabo ariko bamwe ntibamenye n’ibikenewe mu mubiri wabo, ngo bahitemo amafunguro cyangwa ibyo barya bibabereye.

Dushobora kutibanda ku kamaro iki gihingwa gifitiye buri wese ukirya, gusa turibanda ku kamaro mu mubiri w’igitsinagabo.

ndtv.com ivuga ko ibisheke bifite imbaraga zo guhangana n’impatwe, umuntu wananiwe kwituma akituma mu gihe gito cyane, ndetse kikagabanya umunaniro ukabije, ari na ko gikomeza n’imitsi ifashe amenyo.

Igisheke gikora cyane ku myanya ndangagitsina y’umugabo bityo igakora neza cyane cyane mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, kigatunganya intangangabo zikagira umwimerere mu mikorere yazo.

Igisheke ni cyiza ku mugore ugiye kubyara bwa mbere. Uwitwa Diwekar yemeza ko abagabo bahitamo neza badakwiye kwiyibagiza intungamubiri ziboneka mu gisheke, gusa bakirinda gukoresha umutobe wabyo gusa, ahubwo bakanabihekenya.

Uyu mugabo agira inama abagabo bahaguruka mu ijoro ku babishoboye kujya banywa ikirahuri cy’umutobe w’ibisheke bakisubirira kuryama, kuko bujya gucya intekerezo zabo ziri ku murongo.

Igisheke kiri mu bihingwa birinda umwijima w’umuntu ugakora neza, ndetse kikarinda abantu kurwara indwara bamwe bita muhondo yo kugira uruhu rujya gusa n’umuhondo, cyangwa amaso akaba umuhondo.


Abagabo bakeneye kurya ibisheke mu buryo bw’akamenyero bitewe nuko bikize kuri vitamini zitandukanye nka vitamini C, vitamini A, Antioxidant ndetse n’izindi ntungamubiri zifite ubushobozi bwo kurinda kanseri y’amabere ndetse n’udusabo tw’intanga.

Uretse kurinda ibibazo byakwibasira umwijima, ni byiza kurya igisheke kuko gifasha urwungano ngogozi. Nubwo isukari nyinshi mu mubiri w’umugabo ishobora kubangamira imikorere myiza y’intanga ze, gusa igisheke gifite isukari y’umwimerere yakoreshwa ikaba ihagije hadakenewe izindi sukari zinyuzwa mu nganda.

WebMd yo itangangaza ko igisheke gifasha imikorere y’umubiri nko ku bashaka kugabanya ibiro, guhangana na Diabete yo mu bwoko bwa 2, kurwanya indwara z’umutima, n’ibindi.


Ibisheke bikenewe na buri wese kubera intungamubiri zikigize

Abahanga mu kuvura imyanya myibarukiro y’abagore bavuga ko igisheke kibafasha gukira no kumisha udusebe bagize mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND