RFL
Kigali

Ibizakwereka ko umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe yarezwe bajeyi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:6/06/2024 12:12
0


Uyu mugani baca ngo "Yarezwe Bajeyi". Wakomotse kuri Bajeyo ba Sharangaborya Rujugira wa Mazimpaka ahayingayinga mu mwaka w'i 1700. Bawuca iyo babonye umwana ndetse n'umuntu mukuru wipfayonza gitesi, nibwo bavuga ngo yarezwe bajeyi.



Kuba bivugwa ko igiti kigororwa ari gito ni ikigaragaza ko umuntu wamaze gukura bigoye kumuha no kumwigisha ikinyabupfura no kugendera ku ndangagaciro zimuha umurongo muzima umuyobora mu buzima bwe bwa buri munsi. Uyu mukobwa wakuze yiyobora adahabwa uburere agaragaza imyitwarire idasanzwe mu rukundo

Abagabo bakunze kuvuga ko urugo ruba rwiza cyane iyo umugore azi ubwenge ndetse yitwara nk’uwarezwe, ndetse bakavuga ko bibereka ko n’abo bazabyara bazabona uburere dore ko umugore ariwe ubana n’abana kenshi kuruta umugabo. Abandi bavuga ko bigoye kurera neza nawe utararezwe neza!.

Dore ibizakwereka ko umukobwa mukundana atarezwe na buhoro:

    1.     Kugusubiza byihuse

Abagore bose bazi ubwenge bazi neza ko igitsina gabo bagomba kubahwa aho bava bakagera, ndetse umugore akwiye kububaha n’igihe bari mu makosa, bagakosorwa mu buryo bubigisha mu guca bugufi.

Umugore cyangwa umukobwa ufite ikinyabupfura ntahangana n’umugabo igihe aza avugira hejuru cyangwa atongana cyangwa abaza ibintu runaka, ahubwo asubizanya ineza. Batangaje ko, umukobwa cyangwa umugore witwara utya agaragaza ko atigishijwe kubaha abagabo mu bwana cyangwa ko ntabyo yabonye iwabo.

    2.     Kwiriza igihe yakosheje

Ababyeyi ba kera bavuga ko iyo birizaga babajijwe ikosa, bahitaga bakubitwa batari bisobanura, bazira kurizwa n’ubusa.  Kurira bishobora gukorwa n’igitsina gore bashaka guhunga ikosa bakoze, kuko abagabo batifuza kubabaza abo bakunda, akarira mu rwego rwo kumushuka kugira ngo ahagarike kumubaza ibyo yakoze bidafututse.

Umuntu kandi ashobora kurira kubera arengana cyangwa adashobora kwisobanura nk’uko bikwiye, bitewe n’uburemere bw’ibyo abazwa, akumva atabikora bikomeye kuri we akaba yarira. Buri mbyeyi muzima atoza umwana kutarizwa n’ubusa ahubwo akamutoza kumenya gusobanura ibyo ashaka kuvuga bitanyuze mu kurira.

Iyo umubaza akiriza, aho gusobanura, uba ukwiye kwibaza impamvu y’amarira niba utamukubise, yamara guceceka ukongera ukamubaza kugeza ubonye igisubizo cy’ukuri.

    3.     Kuvuga ko inshingano zamunanaiye

Gufata inshingano bijyana n’ubushobozi ufite bwo kuzisohoza, nyamara bamwe mu bakobwa cyangwa abagore, bavuga ko zabananaiye, ndetse ko batamenyereye kuvunika ahubwo ko bashaka kubireka bakiberaho batavunika.


Biragoye kujya mu rukundo n’umuntu nk'uyu, ukuze ariko yitwara nk'abana bato bakibyiruka. Kugorora umuntu ukuze bizamo ihangana, ahubwo bisaba kumureka ugashaka uwarezwe, cyangwa ukiga kubana nawe akugaraguza agate.

Ni byiza gutanga uburere ku bana bakiri bato ndetse bigatekerezwa buri munsi. Abana b’abakobwa bo batozwa kuzubaka ingo bakiri bato, kuko ibyo atigishijwe na nyina biragoye ko yabyigishwa n’abandi.


Umukobwa mukundana ukwiye kwita ku myitwarire agaragaza kuko ni nayo azagaragaza mu rugo

    Source: Marriage.com

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND