RFL
Kigali

Uko wakunda umusore cyangwa umugabo ukigendera mu kwaha kwa nyina

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:6/06/2024 10:43
0


Ababyeyi ni impano ikomeye mu buzima bwacu ndetse inama zabo n’imyanzuro bafata igira uruhare mu mikurire y’umwana, ibyo bikarangira iyo umwana yamaze gukura atangiye kwitekerereza, nubwo bamwe bakomeza gutekererezwa n’ababyeyi



Ababyeyi b’umusore cyangwa b’umugabo bakunze kugongana n’umukunzi kubera gukomeza kugengwa cyangwa kuyoborwa n’imyanzuro ya nyina kandi yaramaze gukura cyangwa kugira inshingano.

Abamaze gushinga ingo bavuga ko umugabo ukomeza kumena amabanga y’urugo abwira nyina aho kugisha inama umukobwa cyangwa umugore we biba ikibazo hagati bigateza n’ihangana mu muryango.

Igitsina gabo bakunze kuba cyane inshuti za ba nyina. Ariko umugore wageze mu rugo rwe ntaba yifuza ko nyirabukwe yivanga mu kubaka urugo rwe, kuko yibona nk’uwasuzuguwe.Bihinduka ikibazo kitoroshye igihe umugabo ananiwe kugenzura amarangamutima ya bombi no kumenya ko yabaye umugabo agomba kwitekerereza atabajije nyina.

Bamwe mu bagabo bameze batya, igikomye cyose bajya kuregera ba nyina, umugore batahuza akabwira nyina, imishinga ye akayibwira nyina mbere y'umugore, rimwe na rimwe umugore akabona bimwe byabaye atazi ibyaribyo, umugabo akaba yabwira umugore ko icyo bagiye gukora kitaba batarabaza nyina umwanzuro.

Iki kintu kibabaza umugore wese wacyumva, bamwe bakaba bakubona nkaho nta mugabo ukurimo cyangwa ufite ikibazo.

Dore uko wabana n’umugabo uteye utya:

1.     Muganire

Ibi biganiro byanyu bigomba gushingira ku kuzuza inshingano no kumenya impamvu atakubwira ibyo yifuza akajya kubwira umubyeyi we. Wenda ashobora kubona utihagije mu kumuha ubufasha akeneye akaba yakwifashisha nyina kuko nta mutwe umwe wigira inama.

2.     Mwereke ubushobozi mu kwitekerereza

Umugore wahuye n’iki kibazo ntabwo aba abonye akanya ko kwisaza no kujya kuvuga hanze ibibi bikorwa n’umugabo we, gusa n’akanya ko kwigaragaza ko inama umugabo agisha iwabo nawe wayitanga, bigakorwa hatabayeho guhangana.

3.     Irinde gusuzugura nyina

Abagore bamwe bahita barema urwango n’amakimbirane hagati yabo na banyirabukwe  bakavuga ko, bivanga mu ngo z’abana babo, nyamara bituma umugabo arushaho kubona impamvu zizatuma anakureka.

Abahanga mu gukemura ibibazo no gutanga ubujyanama ku mibanire bavuga ko, ikosa ridakosorwa n’irindi. Banavuga ko, ikosa wakorewe ridakwiye kuguhungabanya ushaka kwirwanirira, ahubwo ko rikosozwa ineza no kugaragaza nk’umunyambaraga wihanganira ibyo bibi.

4.     Kubaza umugabo impamvu imutera kwizera nyina kukurusha

Buri wese aca mu buzima butandukanye n’ubwundi, ndetse abashakana cyangwa abakundana bahura bakuze ku buryo batamenya iby’undi keretse igihe baganirijwe bakababwira.

Nyamara umuntu ashobora gukora ikosa kenshi bitewe n’impamvu itazwi, niyo mpamvu ari ngombwa kwicaza uwo mukunzi wawe ukamubaza ibyo akora n’amaherezo yabyo mu ijwi rituje, adatukwa, adacyurirwa cyangwa ngo yibutswe ko ntacyo yimariye uretse gufashwa na nyina. Kwa kundi umugore ashobora kumubwira ati "Jya kubaza mama wawe", ibyo ni igitutsi mu yandi magambo cyangwa agasuzuguro.

Abantu benshi bizera umutekano bahabwa n’ababyeyi babo kuko batekereza ko batabagira inama mbi, nyamara ababyeyi bagera igihe bagasaza cyangwa bagakura ku buryo badasobanukirwa ibigezweho bityo inama zabo zikaba zitakwishimirwa n’abato bose.

N.B: Irinde kubwira nabi umugabo wawe kubera agendera ku nama za nyina umubyara, ahubwo umenye impamvu wowe nta gaciro uhabwa cyangwa ngo uhabwe amahirwe yo gufata imyanzuro mu rugo rwawe.

Source: Confidentman.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND