RFL
Kigali

Igihatse urwango rw'abigeze gukundana “Ex”- VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:6/06/2024 9:26
0


Urwango rw’abigeze gukundana rukunze kutavugwaho rumwe iyo benshi baganira, bamwe bakavuga ko babanga ku buryo bumva banabahemukira, mu gihe abandi baca umubano cyangwa bahura ntibacane uwaka.



Ni ikiganiro cyagarutsweho byinshi bibera mu rukundo, kigaruka no ku buhemu bwa bamwe bakorera abandi, ibyo bikabiba urwango rukomeye hagati yabo, ndetse rukagira ingaruka no ku babazengurutse. Mu by'ukuri urwango ruterwa no guhemukirwa mu rukundo, uwo wari witeze ko agukunda akagutunguza imyanzuro cyangwa ibyo utari witeze ko yagukorera bibi, kwiyakira bikanga.

Byinshi bikunze kutavugwaho rumwe, ni igihe umukobwa cyangwa umusore ashobora kuba akunda abakobwa nka batanu icyarimwe, nyamara buri wese atendeka akaba azi ko amukunda wenyine. n'abakobwa ni uko kuko biba ku mpande zombi.

Ibi ngo bishobora no kuba hagati y'abshakanye.

Bitewe na kamere ya muntu, ibyiza buri wese aba ashaka kubyiharira no kubigumana wenyine. Igihe umwe muri iyi mico igaragaye mu rukundo, undi yiyumvamo guhemuka urukundo yagukundaga rukaba rwavamo urwango.

Nyamara twirengagije guhemuka no guhemukirwa, urwango ni ikintu gishobora kumunga intekerezo z’umuntu rukamukamuramo ibyishimo bye, abatareba kure  bakaba bakwihorera cyangwa bo ubwabo bakiyangiriza.

Mu kiganiro cyanyujijwe ku Ubuzima Tv ya Inyarwanda, hagaragajwe byinshi kuri iyi ngingo n’uko abantu bakwitwara nyuma yo kuva mu rwango rwatewe no gukomeretswa.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYAGARUTSE KU RWANGO RW’ABIGEZE GUKUNDANA EX

">
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND