RFL
Kigali

Juma Jux na Doe Boy bategerejwe i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/05/2024 18:47
0


Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Isam Mostafa wamamaye nka Doe Boy ndetse n’umunya-Tanzania, Juma Mussa Kitombi wamenyekanye nka Jux, bategerejwe i Kigali, aho bazakurikirana imikino ya nyuma y’irushanwa rihuza amakipe ahagaze neza muri Basketball ya Afurika, Basketball Africa League (BAL).



InyaRwanda yabonye amakuru yizewe ahamya ko Juma Jux na Doe Boy bari mu byamamare bizakurikirana imikino ya BAL iri kubera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, kuva ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, aho izasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2024.

Bombi bazagera i Kigali, ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2024. Juma Jux azanitabira ibirori byiswe "Hennesy Night" bizaba ku mugoroba wo ku wa Gatanu kuri Crystal Rooftop Lounge mu nyubako ya KBC.

Baje biyongera ku bandi barimo Bien-Aimé Baraza wahoze mu itsinda rya Sauti Sol wakurikiranye iyi mikino, umunyamuziki Adekunle Gold wo muri Nigeria waririmbye mu gufungura iyi mikino. Bwari ubwa kabiri ataramiye i Kigali.

Mu bandi bantu bazwi b’ibyamamare bamaze iminsi i Kigali, kubera iyi mikino barimo Joackim Noa wamamaye mu mikino ya NBA, Ian Mahinmi n’abandi.

Juma Jux yaherukaga i Kigali mu 2023, icyo gihe yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards byabaye ku wa 20-22 Ukwakira 2023.


Ibyo wamenya kuri Doe Boy

Doe Boy yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye yise “100 Shooters” yakoranye n’umuraperi mugenzi we Future. Uyu musore, yabonye izuba, ku wa 25 Werurwe 1994, avukira ahitwa Cleveland muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibinyamakuru binyuranye bivuga ko yamenyekanye cyane mu 2018 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise ‘Mini Vans’, ariko ngo izina rye ntiryakomeye cyane nk’uko yari abyiteze, kugeza ubwo muri Mata 2019, ashyize hanze indirimbo yise ‘Walk Down’.

Iyi ndirimbo yaracengeye cyane kugeza ubwo abarimo umukinnyi wa Basketball, Le Bron James agaragayemo ayisubiramo. Ibi byatumye, Doe Boy abona amahirwe yo gusubiramo iyi ndirimbo afatanyije na YG.    

Ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “100 Shooters” yakoranye na Future, byanamuhaye amahirwe yo kuyisubiramo ayifatanyije n’umuraperi ukomeye ku Isi, Meek Mill. Mu 2019, uyu musore kandi yakoranye indirimbo na Young Thug na Tiwa Savage bise “I’m Scared.”

Agiye kuza i Kigali ku nshuro ye ya mbere, mu gihe aherutse gushyira ku isoko indirimbo zirimo nka ‘Split It’ yakoranye na Moneybagg, ‘Ghetto Superstar’ yakoranye na Roddy Ricch ndetse na G Herbo. Anafite ku isoko Album yise ‘Beezy’ y’indirimbo 16.


Ibyo wamenya kuri Juma Jux

Yavutse yitwa Juma Mussa Kitombi, atangiye urugendo rw’umuziki ahitamo gukoresha amazina ya Juma Jux. Yabonye izuba, ku wa 1 Nzeri 1989.

Ni umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer wihariye. Ibihangano bye byinshi yabyubakiye mu mudiho wa RnB, Bongo Flava ndetse na Afrobeats.

Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka "NitasubirI," "Fashion Killer," "Sugua," "Juu", "Nidhibiti" n’izindi. Kuva yashyira hanze indirimbo ‘Enjoy’ yakoranye na Diamond, yabaye ikirango cy’umuziki we kugeza n’ubu.

Ariko kandi yakoranye indirimbo n’abandi bahanzi barimo nka Diamond Platnumz, Vanessa Mdee, Otile Brown, Joh Makini, Zuchu, Gyakie, Bien, Marioo n’abandi.

Uyu musore yavukiye kandi akurira mu Mujyi wa Dar es Salaam. Ndetse, yakunze kuvuga ko yatangiye gukora umuziki afite imyaka 16 abishishikarijwe n’inshuti ze biganaga mu mashuri yisumbuye.

Mu 2018 na 2019, uyu muraperi yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya Afrimma mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo wo muri EAC. Mu 2019, kandi yaririmbye mu irushanwa rya Coke Studio Africa.

Muri uriya mwaka, kandi yasohoye Album yise ‘The Love’ yakoranyeho n’abahanzi barimo: Singah, Diamond Platnumz, Nyashinski, Vanessa Mdee, G Nako, Joh Makini n’abandi.  

Uyu musore kandi yavuzwe mu rukundo na Vanessa Mdee bakoranye indirimbo zinyuranye, ndetse bakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye.



Juma Jux agiye kugaruka i Kigali ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo kwitabira itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards



Doe Boy, umuraperi uri mu bakomeye muri Amerika ategerejwe i Kigali gukurikirana imikino ya BAL 


Juma Jux ategerejwe i Kigali mu birori bya 'Hennessy Night' n'imikino ya BAL 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘1000’ DOE BOY YAKORANYE NA MEEK MILL

"> 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘ENJOY’ YA JUMA JUX NA DIAMOND

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND