RFL
Kigali

Korali Rehoboth y'i Gisenyi bashyize hanze indirimbo "Sinzahwema" banateguza igitaramo gikomeye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/05/2024 17:50
3


Korali Rehoboth, y'abaririmbyi bakorera umurimo w’Imana mu Karere ka Rubavu, mu itorero rya ADEPR Mbugangari, bakoze ivugabutumwa mu Rwanda no muri DR Congo, bakoze mu nganzo bahamya ko batazahwema kuririmba ineza y'Umwami wabo yabagiriye.



"Sinzahwema kuririmba ineza y'Umwami wanjye yangiriye, mbwire bose urukundo rwe ruhebuje namamaze imbabazi ze n'ubuntu bwe. Uwiteka yambereye Umwungeri mwiza, mu bikomeye ansubizamo intege." Rehoboth Choir mu ndirimbo nshya bise "Sinzahwema".

Rehoboth Choir yatangiye ivugabutumwa mu 1998. Ifite amateka akomeye mu murimo w’Imana, uko imyaka yagiye ihita indi igataha, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Humura, Tuzaruhuka, Nzahora ngushima, Yorodani, Yohana n’izindi.

Ni imwe muri korali zihembura imitima ya benshi dore ko indirimbo zayo zamenyekanye cyane inyinshi zakozwe mu myaka itanu yatambutse kugeza muri iki gihe. Bakorera umurimo w’Imana ahantu hose itumiwe, gusa bashikamye ku itorero rya ADEPR Mbugangari.

Ni korari imaze gukora Album 3 ari zo:  "Impano z'Imana" igizwe n'Indirimbo cumi, "Ibyiringiro" igizwe n'Indirimbo cumi n'imwe (11) ndetse na "Izere Yesu" igizwe n'Indirimbo 6 kandi ikaba yiteguye kuzishyira hanze muri uyu mwaka nk'uko yabitangarije InyaRwanda.


Rehoboth choir yateguje cyo kumurika Album yabo ya 3

REBA INDIRIMBO NSHYA YA KORALI REHOBOTH Y'I GISENYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sadiki NSHIMIYIMANA 3 weeks ago
    Rehoboth chorale dukunda cyane UWITEKA YATUBEREYE UMWENGERI MWIZA
  • TUYIZERE 3 weeks ago
    Rehoboth choir IMANA IBAHE UMUGISHAA
  • Muvara 3 weeks ago
    Rehoboth Imana ibahe imigisha





Inyarwanda BACKGROUND