FPR
RFL
Kigali

Dr. Josue yatangiye kuririmbana n'umugore we Joy uri mu mashimwe yo gusoza Kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/06/2024 19:25
0


Umuramyi Mbonimpa Josue uzwi nka Dr. Josue mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko yatangiye kuririmbana n'umugore we Muziranenge Joyeuse uri mu mashimwe abyibushye yo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.



Muri iki Cyumweru turi gusoza ni bwo Muziranenge Joyeuse [Joy] yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri UNILAK (University of Lay Adventists of Kigali), nyuma yo gusoza amasomo mu bijyanye n’ubukungu n’icungamutungo (Faculty of Economic Science and Management, department of Finance).

Yashimiye Imana cyane kuko yamubaye hafi ikabana na we mu rugendo rwe rwo kwiga kugeza aho aboneye iyi mpamyabumenyi. Nubwo bimeze bityo ariko, kurangiza muri UNILAK mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza si iherezo ry’urugendo rwe rwo kwiga. 

Joy Muziranenge ukunda cyane kuririmbira Imana, nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, afite gahunda yo gukomeza amasomo ye, agashaka izindi mpamyabumenyi zirimo Master's mu by’ubukungu (Master's degree in Finance) n’izindi zikurikiraho.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Joyeuse Muziranenge yateguje indirimbo y'ishimwe yakoranye n'umugabo we Mbonimpa Josue anahishura ko bazakorana n'izindi kuko yiyemeje "kumutera ingabo mu bitugu". Yavuze ko iyi ndirimbo yabo "irahari iri muri studio, mu minsi iri imbere turayibaha". Dr Josue nawe yemeje aya makuru avuga ko yinjije umugore we mu muziki.

Indirimbo ya Dr. Josue & Joy yumvikanamo amagambo y'ishimwe kuri Yesu Kristo. Ni ishimwe ry'umuntu watsinze urubanza rukomeye, ibihura n'urugendo rwe rw'ishuri. Muri iyi ndirimbo ituje cyane, bumvikana baririmba bati "Nta cyo mfite Yesu gifite agaciro kangana n'ibyo wankoreye. Akira ishimwe ryanjye Yesu undwanira intambara zinygarije". 

Dr Josue yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo ‘Igitondo Cyiza’ yakunzwe cyane mu Karere ka Musanze, n’izindi zakuzwe zigera ku 8 ziri kuri album ye ya mbere. Impamvu yitwa Dr. ni uko mu buzima busanzwe ari umuganga. 

Yasoreje amashuri ye ya Kaminuza muri INES- Ruhengeri mu kiganga (Biomedical Sciences) mu mwaka wa 2016 kandi ubu afite intumbero yo gushaka impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD. Kuwa 21 Ukwakira 2023 ni bwo Dr. Josue na Joy basezeranye kubana akaramata.

Joy Muziranenge na Dr. Josue basengera muri EPR, Paruwase ya Gihinga mu Karere ka Kamonyi. Dr. Josue avuga ko yakuriye muri Restoration Church aha anashinze Shekinah Drama Team, ariko ibyo yashakaga ntiyabihabonye, ibyatumye ahindura itorero.


Dr. Josue n'umugore we Joy biyongereye kuri 'Couples' zifatanya kuririmbira Imana



Joy yinjiye mu muziki nyuma y'iminsi micye asoje Kaminuza


Avuga ko ashaka gutera ingabo mu bitugu umugabo we mu bijyanye n'umuziki


Bateguje indirimbo y'ishimwe bakoranye nk'itsinda ry'umuryango; Josue & Joy


Dr. Josue yamenyekanye mu ndirimbo "Igitondo Cyiza"

Intambwe Joy yateye mu myigire ye yishimiwe cyane n'inshuti ze n'abo mu muryango we


Joy Muziranenge yishimiye cyane gusoza amasomo ya Kaminuza ahita yinjira mu muziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND