RFL
Kigali

Camila Cabello yatangaje igihe yatakarije ubusugi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/05/2024 15:44
0


Umuhanzikazi w'icyamamarekazi, Camila Cabello, yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko yatakaje ubusugi bwe afite imyaka 20 y'amavuko.



Camila Cabello ukomoka muri Colombia ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza ku rwego mpuzamahanga, yatangiye kwamamara ubwo yabarizwaga mu itsinda rya 'Fith Harmony' yaje kuvamo agakomeza umuziki ari wenyine.

Uyu muhanzikazi uzwi mu ndirimbo nka 'Havana', 'Bam Bam', yatangaje igihe yatakarije ubusugi mu kiganiro yagiranye na Dax Shepard muri Armchair Expert Podcast. Yavuze ko yakundanye bwa mbere mu 2018 ubwo yari afite imyaka 20. Icyo gihe uyu mukobwa yakundanye na Matthew Hussey aba ari na we baryamanye bwa mbere.Uyu muhanzikazi yavuze ko yatakarije ubusugi bwe kuri Matthew Houssey bakanyujijeho mu rukundo

Camila yagize ati: “Rwari urukundo rwanjye rwa mbere. Ni bwo bwa mbere nari nkoze imibonano mpuzabitsina byari byiza pe!. Nakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere mfite imyaka 20 cyangwa 21.’’

Avuga ko ubwo yakoraga imibonano bwa mbere byari byiza

Icyakoro nubwo Camilla Cabello avuga ko gutakariza ubusugi bwe kuri Matthew Hussey ari ibintu aticuza na gato, avuga ko bimushengura kuba batarabashije gukomezanya mu rukundo. Magingo aya Matthew yarushinze n'umunyamideli Audrey Le Strait bakoze ubukwe mu 2023.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND