Kwemeza ko ukunzwe ni umwanzuro ushingira ku buryo ufashwe mu rukundo ariko hashingirwa no ku byo umukunzi wawe akwereka, byagera ku musore bigahindura isura.
Abantu benshi bibaza iki kibazo bagira bati 'ni gute
namenya ko umusore ari njye yahisemo ndetse atifuza kuntakaza'? Gusa ibi
biragora kubisobanukirwa kuko hari ibyo usabwa kugenzura byashingirwaho
ubyemeza.
Inkuru dukesha Marriage.com itangaza ibintu bikomeye
washingiraho wemeza ko umusore mukundana yamaze kuguhitamo ntacyatuma akureka:
1. Kukuganiriza
ku hazaza nk’umuryango
Umusore wamaze guhitamo umukobwa
atifuza gutakaza, aba atakibona nk’umuntu umwe, ahubwo akubona mu isura y’umugore
ubereye urugo rwe, bityo akakuganiriza ku hazaza hanyu n’uburyo mwazubaka umuryango
hamwe.
2. Akurutisha
abandi bose
Urukundo ruyobora umutima w’umuntu ku
buryo ashobora gukora ibyo yatinyaga cyangwa agatinyuka ibidasanzwe. Buri wese
agira abantu be ba hafi barimo abanyamuryango n’inshuti, ariko umusore wakunze
by’ukuri nta numwe yasimbuza umukunzi we, bose baza nyuma y’abandi.
3. Akwereka
abantu be b’ingenzi
Buri muntu agira inshuti yubaha cyane ku buryo atapfa
kubereka umukunzi afiteho gahunda ifatika. Iyo wamenye umukunzi umenya n’abantu
yubaha barimo n’umuryango we, bityo kubakwereka bikakwemeza ko yamaze
kuguhitamo bidasubirwaho ntana gahunda yo kugutakaza.
4. Kugendana
nawe ntibimutera ikimwaro
Abantu benshi batarahitamo bagira isoni zo kwereka
abakunzi babo kuko bazi ko isaha n’isaha bahindura bakerekana abandi, bagatinya
ko bazababona nkaho bajarajara mu nkundo n’amahitamo bityo bakihisha.
5. Ntiyibona
nk’ingaragu
Uyu musore atangira kwibona nk’umugabo witegura
kugira urugo, ibi bikamufasha no guteganyiriza ahazaza habo nk’abagiye kuba
umuryango, ndetse akamenyesha umukunzi we.
Bamwe bavuga ko bidakwiye kubwira umusore mukundana
gahunda zawe mbere yo kubana, nyamara abandi bemeza ko kumubwira byerekana
icyizere n’urukundo umufitiye, nawe agatangira kumenya ko akeneye imyitozo yo
kubaka.
6. Guhana
Bamwe mu rukundo babpona amakosa ku bakunzi babo
aho kubahana bagahita babanga kuko bizera ko bamaze kubana bazabananira,
nyamara bakirengagiza ko nta marayika ku Isi.
Kimwe mu bigaragaza urukundo no kubahwa harimo kuba
umusore yakwicaza akakubwira amakosa wakoze akakwereka ingaruka zayo zishobora
gusenya urukundo cyangwa akangiza uwo mukobwa uyakora.
Iki kigaragaza ko atifuza kugutakaza ahubwo yumva
wahinduka umuntu muzima atewe ishena nawe.
Source: Marriage.com
TANGA IGITECYEREZO