Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirangajwe imbere na "Ibyo Ntunze", yakomoje ku ndirimbo nshya yashyize ahagaragara yitiriye album ya kane yitegura kumurikira abakunzi be.
Iyi ndirimbo nshya yise ‘Ndahiriwe’
yitiriye album ye nshya, yayishyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 3
Werurwe 2025.
Ni indirimbo ikubiyemo
ubutumwa bw’uko umuntu wese wamenye Yesu akamwakira nk’umwami n’umukiza, aba
ari umunyemehirwe kuko aba afite ubuzima bw’ubu n’ubw’igihe kizaza.
Aganira na InyaRwanda,
Bosco Nshuti yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya “Itangira ari inkuru mvuga ngo numvise uhamagara n’ijwi
ry’urukundo rirenga ryiteguye kuruhura uryitaba wese maze kuryumva ndyumvana
imbaraga nyinshi nditaba, nkasoza mvuga ngo warakoze kunkunda Yesu warakoze.”
Iyi ndirimbo yayihaye
izina rya album ya kane "Ndahiriwe" azamurikira gitaramo cy’amateka yitiriye ibitaramo
azajya akora byose, aho yabyise "Unconditional Love" (Urukundo
Rudafite Icyo Rushingiyeho). Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri,
kizaba tariki 13/07/2025.
Ni Album izaba
yiyongereye ku zindi eshatu zakunzwe cyane ari zo "Ibyo Ntunze",
"Umutima" na "Ni Muri Yesu". Uyu muhanzi arateganya
kuzenguruka Isi amenyekanisha iyi Album ye nshya.
Mu kiganiro InyaRwanda,
Bosco Nshuti yavuze ko iki gitaramo agiye gukorera mu Rwanda cyavuye ku Mana
aho yamusabye kubwira amahanga urukundo rwayo. Ati: "Imana yanshyize ku
mutima kubwira abantu urukundo yakunze ahari mu isi."
Avuga ko ishusho
y'igitaramo cye yateguje Abanyarwanda ni uko "abantu bose bazacyitabira
bazunguka kumenya Yesu Kristo n'urukundo Imana yakunze abari mu isi bose ntawe
ikuyemo".
Uyu muhanzi uri kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki dore ko yawunjiyemo mu 2015, avuga ko hari abantu benshi bashyize itafari ku muziki we, gusa abo yashimiye abavuze mu mazina ni Producer Bruce Higiro "yankoreye indirimbo ya mbere ku buntu".
Ku bijyanye no kuba indirimbo ze nyinshi zigaruka ku musaraba, uyu muramyi utajya yicisha irungu abakunzi be yagize ati "Yesu Kristo niwe ukwiriye kuvugwa ahantu hose ni we butumwa bwiza bwuzuye ni we rukundo, ni we byiringiro, ni we mbabazi".
Umwaka ushize ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Bosco Nshuti uri mu baramyi bakora cyane mu Rwanda, yavuze ko bigoye gusobanura aho akura imbaraga zibimushoboza, ahubwo ashima Imana ko ibyo akora hari umusaruro ufatika bitanga.
Ati: “Bisa nk'ibigoye
gusubiza, gusa mu by'ukuri nishimira ko ibyo nkora hari aho bikura abantu mu
buryo bw'umwuka no mu mubiri bikabafasha kandi nanjye Imana yaranyaguye
nukuri.”
Bosco Nshuti si
inkandagirabitabo kuko afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza
muri 'Accounting', ariko akaba yarahamagariwe kuba umuramyi binyuze mu ndirimbo
aho abikora nk'umuhamagaro kandi n'ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Uyu muramyi yatangiye
kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by’umwihariko atangira kuririmba
ku giti cye mu 2015. Akunzwe mu ndirimbo zirimo "Ibyo Ntunze",
"Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n'ingabo",
"Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura",
"Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y'Imana" na
"Ni muri Yesu" n'izindi.
Amaze gukorera mu Rwanda ibitaramo
bitatu bikomeye mu mateka y'urugendo rw'umuziki amazemo imyaka 9. Igitaramo cya
mbere yise "Ibyo Ntunze Live Concert’ cyabaye tariki 28 Gicurasi 2017 kuri
ADEPR Kumukenke, kimutera imbaraga yo gukora cyane kuko nyuma y'umwaka umwe
gusa yahise akora ikindi cya kabiri.
Icyo gitaramo cya kabiri
cyabaye tariki 02/09/2018 muri Kigali Serena Hotel, kiririmbamo abaramyi
b'amazina aremereye. Icyo gitaramo nacyo cyiswe "Ibyo Ntuze Live
Concert", ni cyo cya mbere cyishyuza Bosco Nshuti yari akoze, kikaba n'imfura
mu bitaramo byishyuza by'abahanzi bo muri ADEPR.
Ikindi yakoze ni icyo
yise 'Unconditional Love Live Concert" cyabaye kuwa 30 z'ukwa 10 2022 muri
Camp Kigali. Yagikoze habura iminsi 19 ngo ashyingiranywe n'umukunzi we
Tumushime Vanessa kuko bakoze ubukwe kuwa 11 Ugushyingo 2022. Muri iki gitaramo
Bosco Nshuti yaratunguranye yereka abakunzi be inshuti ye bitegura kurushinga.
Bosco Nshuti yashyize hanze amashusho y'indirimbo yitiriye album ye ya kane
Ni igitaramo azakora mu gihe yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki
">Nyura hano urebe indirimbo nshya ya Bosco Nshuti yise "Ndahiriwe"
">
TANGA IGITECYEREZO