RFL
Kigali

AS Kigali yatsinze Muhazi United isoza shampiyona mu buryo bwa ntacyo bitwaye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/05/2024 18:57
0


Ikipe ya AS Kigali yatsinze Muhazi United igitego 1-0, isoza shampiyona iri ku mwanya wa 5 naho Muhazi United iba ikipe nziza y’i Burasirazuba.



AS Kigali yari yakiriye Muhazi United mu mukino w'umunsi wa 30 wa shampiyona Primus National League. Ni umukino ubimburira indi mikino ya nyuma kugira ngo shampiyona ishyirweho akadomo.

Umukino watangiye amakipe yombi akina ari gutinyana, ubona ko ntaho igitego kiza kuva, gusa buri kipe ikanyuzamo ikataka. Uko umukino watangiye kuzamuka, AS Kigali yatangiye kwisanga mu mikino kurusha Muhazi United.

Ku munota wa 30 AS Kigali yaje kubona Penaliti nyuma y'amakosa ya myugariro wa Muhazi United, nuko Penaliti iza gutsindwa neza na rutahizamu ukomoka mu Burundi, Shaban Hussein Tchabalala.

Tchabalala akimara gutsinda igitego cya AS Kigali, abakinnyi ba Muhazi United, bagerageje kotsa igitutu ku izamu rya AS Kigali, ariko biguma kwanga. 

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali iyoboye n'igitego kimwe ku busa bwa Muhazi United, abakinnyi by'umwihariko aba Muhazi United bajya kwiga amayeri yo kwishyura igitego.

Hussein Shabani yafashije AS Kigali cyane cyane mu mikino yo kwishyura 

Igice cya kabiri, abakinnyi ba Muhazi United bagerageje kwataka AS Kigali, gusa abakinnyi barimo Twizerimana Onesme baguma kurata uburyo imbere y'izamu ryari ririnzwe na Cyuzuzo Aime.

Ku munota wa 58, Muhazi United yabonye uburyo bukomeye imbere y'izamu rya AS Kigali, nyuma yo kwandagaza ba myugariro bayo, nuko Isiack Kanamura umupira arawamurura awutera kure y'izamu.

Ku munota wa 83, AS Kigali yongeye kugerageza ishoti rikomeye imbere y'izamu rya Muhazi United, ishoti rya Raphael Osaluwe, birangira umupira unyuze hejuru y'izamu.

Ku munota wa 84, Muhazi United nayo yabonye uburyo bukomeye imbere y'izamu rya AS Kigali, birangira rutahizamu Nduwimana Louis Romeo ateye umupira uca ku ruhande gato.

Iminota 90 isanzwe yarangiye AS Kigali ifite igitego kimwe ku busa bwa Muhazi United, umusifuzi ahitamo kongera iminota itanu. 

Iminota itanu nayo yarangiye Muhazi United inaniwe kwishyura igitego, nuko umukino urangira AS Kigali yegukanye intsinzi, ku munsi wa nyuma wa shampiyona. 

AS Kigali isoje umwaka w'imikino ifite amanota 45, mu gihe Muhazi United isoje umwaka w'imikino ifite amanota 33.

Abakinnyi 11 As Kigali yabanje mu kibuga

Aime Gael Cuzuzo

Janvier Benedata

Thierry Ndayishimiye 

Jean Bosco Akayezu

Kevin Ebene

Rucogoza Eliasa

Hussein Shabani

Elisa Ssekisambu

Osaluwe Rafael 

Ishimwe Saleh

Didier Ndayishimiye

Abakinnyi 11 Muhazi United yabanje mu kibuga

Habineza Samuel 

Dushimumugenzi Jean

Mugisha Andre

Karenzi Joseph

Murangamirwa Serge

Amini Abdul Ibrahim

Nduwimana Louis Romeo

Joseph Sackey

Siaca Conte

Twizerimana Onesme

Ndayishimiye Richard







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND