RFL
Kigali

Ricky Password yagaruye mu muziki Piano The Grooveman binyuze muri studio yashinze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2024 20:16
0


Umuhanzi wamenyekanye mu muziki ku mazina ya Ricky Password, yatangaje ko yamaze gufungura studio y’umuziki yise “Ricky Music”, kandi ko yasinyishije Piano The Grooveman nka Producer wa mbere uzajya ukorera muri iyi studio.



Gutangiza studio ni kimwe mu byo Ricky Password yifuzaga mu rugendo rw’umuziki we. Ni igitecyerezo yagize nyuma yo kubona uburyo yagiye agorwa no gukorera indirimbo zinyuranye muri studio nyinshi, ntazibonere igihe nk’uko aba abishaka.

Ati “Nyuma y’igihe kinini mbyifuza ubu nabashije gufungura studio yanjye y’umuziki. Navuga ko ari icyiciro cya mbere ntangije, kuko nshaka no kujya nkora ibijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo cyangwa ibindi bikorwa, kureberera inyungu z’abahanzi ndetse n’ibindi bijyanye n’umuziki muri rusange.”

Ni studio avuga ko irimo ibikoresho byose nkenerwa bizafasha umuziki ndetse na Studio gutanga ibikenewe ku isiko ry’umuziki. Yavuze ko akimara gushinga iyi studio, yatekereje Producer wihariye bazakorana by’igihe kirekire, atekereza kuri Piano the Groove man.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ricky Password yavuze ko yamenye ibikorwa bya Piano The Groove mu myaka myinshi itambutse, kandi yagiye anyurwa nabyo, byatumye ubwo yashingaga Studio yaramutekerejeho.

Ati “Nahisemo gukorana na Piano the Groove man kubera ko ari Producer nubaha cyane bitewe n’ubuhanga bwe ndetse n’izindi afite mu muziki w’u Rwanda.

Iyi studio yayishyize i Remera munsi ya BK Arena, bitandukanye n’uko mu myaka yabanje studio nyinshi z’umuziki zarabarizwaga i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Akomeza ati “Nasinyishije Piano kubera kuko muziho ubuhanga kandi nifuza ko yagaruka muri muzika. Ni studio ifunguye amarembo ku banyempano bakizamuka.”

Avuga ko gukorana na Piano the Grooveman biri mu murongo wo kumugarura mu muziki, kuko yari amaze igihe kinini cyane atumvikana.

Ricky Password asanzwe ari umuhanzi, ndetse yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘’. Avuga ko iyi studio yatangije igiye kumufasha kwagura ibikorwa bye.

Piano yavuzwe cyane mu myaka 15 ishize ubwo yagiraga uruhare mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye muri iki gihe. 

Mu 2021, yongeye kugarukwaho mu itangazamakuru, nyuma y’uko AmaG The Black atangaje ko hari indirimbo yamukoreye kuri Album ye.

Mu 2014, Ricky yagiye kwiga umuziki mu Bufaransa muri gahunda yitwa ‘L’Aureat Visa Pour la Creation’, abifashijwemo na Institut Français.

Avuga ko akimara kuvayo ‘ibintu ntabwo byagenze neza mu muziki. Byatumye yari amaze hafi imyaka umunani atumvikana mu muziki.


Ricky Password yatangaje ko yafunguye studio y'umuziki yise "Ricky Music" 

Ricky Password yavuze ko gutangiza studio zari inzozi ze mu muziki

Producer Piano the Grooveman yagarutse mu muziki nyuma y'igihe kinini atumvikana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PRETEND' YA RICKY PASSWORD NA GABIRO GUITAR

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND