RFL
Kigali

Huye: Umuturage uvuga ko urugo rwe ruterwamo amabuye, abaturanyi barakeka ko aterwa n'amadayimoni

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:25/04/2024 11:40
0


Abaturage batuye mu Murenge wa Kinazi bavuga ko umuturanyi wabo akeneye abanyamasengesho bo kumusengera kubera amabuye aterwa mu rugo bagakeka ko aterwa n'amadayimoni.



Umuturage utuye mu karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi avuga mu rugo rwe haterwa amabuye uko bwije nuko bucyeye mu gihe abaturanyi be basaba ko abanyamasenge bakwiye kumusengera kuko bakeka ko amabuye aterwa mu rugo rwe ashobora Kuba aterwa n'amadayimoni.

Tabaro Vitar avuga ko amabuye aterwa mu rugo mu masaha ya Saa kumi n'ebyeri zo ku mugoroba kugeza Saa mbiri z'ijoro, yongera guterwa mu rukerera Saa munani, akongera Saa kumi n'ebyiri za mu gitondo.

Bamwe mu baturage bahamya ko biboneye amabuye aterwa ariko ntibabone uyatera  bamwe bagasaba abanyamasengesho kumusengera.

Umwe mu baturage yagize ati: "Twavuye ku isoko ndi kumwe na bagenzi banjye tugeze hano hafi twumva arivugije ari menshi ku rugo rw'umuturanyi. Turavuga tuti "Duhagarare twumve aho aturuka, twumva abaye menshi duhita twirukanka ariko tubona irondo rikwiriye ahantu rimurika ariko twahavuye nta muntu barafata".

Undi muturage yagize ati "Ushaka umuntu uyatera ukamubura ariko ariko ariko aturuka ukahabona."

Tabaro Vitar we ashyira mu majwi umwe mu baturanyi avuga ko amabuye ari ho aturuka mu gihe abahatuye bo bemeza ko amabuye aterwa mu rugo rwe bakeka ko aterwa n'abadayimoni ndetse bagasaba ko abanyamasengesho basengera urwo rugo.

Bamwe mu baturage kandi basaba inzego z'ubuyobozi guhagurukira iki kibazo. Umwe muri bo yagize ati: "Mudukorere ubuvugizi ubwo urugo rumwe rufshwe n'izindi zizafatwa."

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Kinazi aganira na BTN Tv yavuze ko ikibazo cy'uwo muturage ubuyobozi bukizi kandi burimo kugikurikirana bufatanyije na Polisi y'Igihugu.

Yagize ati: "Turimo kubikurikirana na Polisi, hari ikibazo abantu bashobora kuba bafitanye ariko nari nabwiye n'Akagari ngo babazane ku Murenge tuvugane. Barimo baraca igikuba ariko nta n'umwe uraza ku Murenge ngo tuvugane."


Ivomo: BTN TV 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND