RFL
Kigali

Davido yacyeje Chris Brown na Kizz Daniel

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:25/04/2024 11:27
0


Nyuma yo kwihakana injyana ya Afrobeat, Davido yatangaje ko impano ya Chris Brown, Kizz Daniel na Zlatn zimworohereza gukorana nabo bityo akaba abafana cyane.



Ubwo yari mu kiganiro Business untitled, David Adeleke wamamaye mu muziki nka Davido, yatangaje byisnhi birimo abandi bahanzi bagenzi be akunda cyane bigendanye n’impano bafite mu kuririmba ndetse no kuba bamworohereza akazi mu gihe barimo gukorana.

Nyuma yo kubazwa abahanzi akunda atiriwe azuyaza, Davido yahise avuga babiri akomoka mu gihugu cya Nigeria ndetse n’undi umwe ukomoka muri USA aho Davido yita iwabo ha kabiri.

Davido yagize ati “Nkunda gukorana na Chris Brown, Kizz Daniel ndetse na Zlatan (Ibile)”

Aba bahanzi bose Davido yavuze basanzwe bafitanye imishinga y’indirimbo aho aherutse gukorana indirimbo na Chris Brown bise “Sensetational”, asubiranamo “Twe twe” na Kizz Daniel hari indi bakoranye mu mwaka wa 2019 yitwa “One ticket” ndetse akaba yarakoranye na Zlatan indirimbo zirimo Money, Bum Bum.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND