RFL
Kigali

Uko Yverry afata King James wamwinjije mu muziki- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/04/2024 10:03
0


Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Rugamba Yverry wamamaye nka Yverry, yatangaje ko afite ishimwe rikomeye ku muhanzi mugenzi we Ruhumuriza James 'King James' wamwinjije mu muziki amazemo imyaka ine.



Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ubwo yari ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yitegura kurira indege yerekeza mu gihugu cya Canada, aho afite igitaramo no kuririmba mu bukwe bubiri.

Ibikorwa bye bizabera mu Mujyi wa Vancouver ndetse no mu Mujyi wa Toronto. Uyu muhanzi amaze imyaka ine mu muziki, ariko intangiriro ye yaharuwe  na mugenzi we King James.

King James yabonye impano ye akiri ku ntebe y'ishuri ku ishuri rya muzika rya Nyundo, kuva ubwo atangira kumushyigikira, ndetse amufasha gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ze.

Ubwo yari abajijwe kuri King James, Yverry yavuze ko ari umuhanzi atabona uko asobanura kuri we, kuko ari we utuma 'n'abandi bahanzi bashyashya bizerwa'.

Akomeza ati "Kuko yabaye uwo kwizerwa mu gihe yari afite ubwo buryo bwo kuyobora icyo cyizere. Yaramfashije, yandwanyeho muri kiriya gihe, ubu nanjye ndi kurya ku mbuto za bariya bakuru."

Yverry yavuze ko mu isengesho rye azirikana King James, kandi asaba Imana gukomeza kumufasha mu bikorwa bye bya buri munsi. Ati "Kandi njyewe ndamukunda cyane."

King James yiyemeje gufasha Yverry nyuma y’uko yumvise indirimbo ye yise ‘Atari Wowe’. Nyuma yo guhura, King James yajyanye Yverry kwa Producer Pastor P amukorera indirimbo zirimo ‘Uragiye’ yamamaye mu buryo bukomeye.

Yverry asobanura ko iyi ndirimbo King James yamukoreye yatumye abantu bamumenya, kandi yamubereye umugisha mu rugendo rwe. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 3 Nzeri 2016, ntabwo iri kuri shene ya Youtube ya Yverry.

Yverry yatangiye gushyira hanze indirimbo ku muyoboro we wa Youtube ku wa 28 Ukwakira 2019, ahereye ku ndirimbo yise ‘Amabanga’ imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 1, bivuze ko ari bwo yatangiye umuziki mu buryo bweruye.

Yverry yatangaje ko afite ishimwe rikomeye kuri King James wamwinjije mu muziki

Yverry avuga ko yatangiye kurya ku mbuto King James yateye muri we


Muri 2016, nibwo Yverry yashyize hanze indirimbo ‘Uragiye’ nyuma y’uko atangiye gufashwa na King James 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVERRY MBERE Y’UKO YEREKEZA MURI CANADA

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘URAGIYE’ KING JAMES YAKOREYE YVERRY

">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA MBERE YVERRY YASHYIZE KURI SHENE YE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND