Gilbert Gabiro Girishyaka yasabye abategura ibihembo ko bajya bareka kugendera ku marangamutima ahubwo bagashyira imbere ubuhanzi nyabwo ndese anitsa ku gisobanuro cyo kuba Umunyarwanda kuri we.
Imyaka ibaye 10 u Rwanda rwungutse impano
nshya y’umuhanzi w’umuhanga n’udushya, umaze gukora indirimbo zakoze ku mitima
ya benshi, gushyira hanze umuzingo [Album] agahigo gafite bake n’uruhurirane
rw’indirimbo [EP].
Mu kiganiro InyaRwanda iherutse kugirana na we, yasobanuye neza ko muri iyi minsi afite ibikorwa byinshi arimo gutegura ariko
anavuga ko yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Dans Le Bon’ yumva ko iziharira
ibihe by’ibirori mu mpeshyi(Summer).
Yanikije ariko ku bintu atari yarigeze avugaho
ku buryo indirimbo yakoranye na Confy, Igikwe yatigishije impeshyi nyamara
ikarutishwa iya mugenzi we ibintu asa n'uwavuze ko byakoranwe amarangamutima.
Ati”Yari indirimbo y’impeshyi, indirimbo yatowe icyo gihe yari ‘My Vow’ hajemo akantu nyine k’imitekerereze ntazi navuga abantu batanga ibihembo barebye nyine ikintu bashaka guha imbaraga.”
Ashimangira iy’ingingo,avuga ko ibihembo bigitangwa
hashingiwe ku marangamutima ati”Simvuze ko ‘My Vow’ yari mbi cyangwa Meddy
murusha abafana ariko ‘Igikwe’ cyari kirenze.”
Akomeza agira ati”Ku bantu batanga ibihembo
bagiye kuzajya bahura n’imbogamizi nyinshi muri iki gihe bafite kubisobanukirwa
cyangwa bakanakora ibyiciro bijyanye n'ibyo bihembo.”
Yongeraho ati”Ugasanga abantu baziguze abantu
bafite kubisobanukirwa bakareka kuzanamo amarangamutima. Usanga baziha wa muntu
wabafasha kubona abaterankunga ariko ntibite ku buhanzi koko nyabwo.”
Gabiro yavuze ku busobanuro bwo kuba Umunyarwanda
n'uko abona u Rwanda ati”Ni agaciro kadasanzwe, mu Rwanda ni ahantu umuntu atirara, ibintu byose bihinduka, ni ahantu haba impinduka nyinshi ibintu bihora
bihindagurika.”
Ibi si ibintu ariko uyu muhanzi abona wenyine
kuko n’abarugenderera batungurwa n’uburyo mu mwaka umwe haba hakozwe ibintu biri
ku rwego rudasanzwe, hazamuwe inyubako ikomeye, imihanda yubakwa umunsi ku wundi,
havutse ikigo gikomeye n’ibindi.
Uyu muhanzi yavuze ko kandi Abanyarwanda bamaze
gufunguka amaso bazi ko u Rwanda rufite ibisubizo byinshi ahubwo icyo bisaba
buri umwe ari ukumenya icyo ashaka n'aho akwiye kubariza kuko amahirwe yo ahari
ari menshi.
Ikindi ko nta muntu ugerayo ari umwe, ushaka kugera kure ajyana n’abandi, bisaba kugira abo mukorana kugira ngo ubashe kugira icyo ugeraho kandi kizaramba.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GABIRO GUITAR
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GABIRO GUITAR
KANDA UREBE UNUMVE INDIRIMBO DANS LE BON YA GABIRO GUITAR
TANGA IGITECYEREZO