RFL
Kigali

Davido yavuze uko Se yamugiriye inama yo kurega K24 TV yo muri Kenya

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/04/2024 7:58
0


Davido yagarutse ku mpamvu yamuteye gukurikirana byimazeyo ibyari byatangajwe na K24 TV ku munsi wo kubeshya, agaragaza ko Se umubyara ari we wamuhumuye amaso amwereka atari akantu gato akwiye kureka gutyo.



Mu kiganiro yagiranye na Shade 45, Radiyo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Davido yasobanuye icyamuteye gukurikirana  mu buryo bw’amategeko inzu y’itangazamakuru yo muri Kenya.

Davido yavuze ko yashyizweho igitutu no kurengera izina rye n’umwuga akora avuga ko bwa mbere yabanje kubibonera mu nguni y'uko wari umunsi wo kubeshya.

Gusa aza gusanga iki kinyoma cyavugaga ko yatawe muri yombi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta atari icyo kwihanganirwa.

Ahanini noneho ubwo hahitaga hatangira kuzamo ibindi bintu agaruka ku buryo Se yahise amuhamagara yihuse ati”Data yarampamagaye arambaza, Uri hehe? Ndavuga ndi muri Nigeria mu rugo.”

Aha niho yatekereje kubiri kujya mbere abona byamwangiriza byinshi ati”Oya ibi sinshobora kubyinjiramo, reka birangiranye n’umunsi wo kubeshya, Data ni we wabwiye siko biri kuko ubu aho uzajya ujya bazajya bazana abapolisi 20 bo kugusaka.”

Aho niho yahise afata umwanzuro wo kwifashisha amategeko, abifashishijwemo n’umunyamategeko we wihariye bahita basaba byihuse K27 TV guhita bakuraho ibyo bari bahimbye.

Basabye iki gitangazamakuru gusaba imbabazi mu ruhame bavuguruza inkuru bari batangaje basobanura ko atariyo.


Harimo kandi no kwishyura ibirebana n'icyo ametegeko ategeka nk’umunyamategeko we n’ibindi byose bigenda nabyo.


Kenshi Davido agaruka ku nama n’ibintu byinshi yigira kuri Se uri mu baherwe bakomeye muri Afurika watangije Kaminuza n’ubundi bucuruzi.


Avuga ko Se, Dr Adedeji Adeleke yamutoje kugira amahame n’intekerezo zo gukora n’ubucuruzi, kuba yongeye kuvuga ko ari we wamuhumuye amaso amwereka ingaruka mbi byamugiraho, bishimangira ubunararibonye afite mu bucuruzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND