Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana ari mu byishimo bikomeye n’umugore Karamira Uwera Gentille, ni nyuma y’uko bibarutse umwana wa kabiri (Ubuheta).
Patient
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Iyo neza’, yabwiye InyaRwanda ko uyu mwana w’umuhungu
yavutse kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, kandi ko yamwise ‘Elijah
Bizimana’.
Uyu mwana yavukiye
muri Leta Tennesse mu Mujyi wa Nashville mu bitaro bya Tristar Stone Medical
Center.
Bizimana
yavuze ko uyu mwana ari ‘icyuzuzo cy’umuryango’. Kandi ko bafite ishimwe ku
mutima no ku Mana kuko ‘yadukoreye ibikomeye’. Imfura y’umuhungu ya Patient
Bizimana yavutse ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022.
Ku wa 19
Ukuboza 2021, ni bwo Patient wamamaye mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, yasabye
anakwa umukunzi we Uwera Karamira Gentille, ku gicamunsi bahana isezerano
imbere y’Imana, biyemeza kubana akaramata.
Patient
yari agaragiwe n’umuhanzi Simon Kabera [Parrain], Serge Iyamuremye, Prosper
Nkomezi n’abandi bahanzi batashye ubukwe bwe barimo James [James&Daniella]
n’ibindi byamamare mu ngeri zinyuranye.
Patient
n’umugore we basezeraniye imbere y’Imana mu rusengero rwa ERC Masoro,
basezeranyijwe n’umugore wa Apotre Masasu Joshua.
Ubwo
Patient Bizimana yambikaga impeta y’urukundo umukunzi we, yamuhaye isezerano
rikomeye, avuga ko kumenyana nawe byamuhaye umutuzo mu mutima.
Ati “Kuva
nakumenya wambereye inshuti, umbera umuvandimwe, uranyumva, urangandukira,
kandi wampaye umutuzo mu mutima wanjye.”
Akomeza ati
“Uyu munsi cyangwa ejo ibihe byahinduka, ariko twe ntabwo tuzahinduka. Kandi
nta n’imiraba izatunyeganyeza mu rugendo rwacu. Imana izabana natwe ndabyizeye,
twarasenganye, twagiranye umwanya udasanzwe, mu buzima bwanjye n’iyo
wampitishamo inshuro igihumbi nakongera kuguhitamo.”
Uwera nawe
yasezeranyije Patient Bizimana kuzamugandukira. Ati “Ndahiriye imbere
y’ababyeyi, ab’umwuka, ab’umubiri ko nzagukunda, nzakubaha, nzakuguyaguya,
nzaguhangayikira kandi nzagushyigikira iteka. Ndagukunda none n’iteka ryose,
uri umugisha ntazigera ntesha agaciro na rimwe mu buzima.”
Nyuma
y’iminsi umunani yari ishize barushinze, uyu muhanzi yasohoye indirimbo
yahimbiye umugore we. Yanayiririmbye imbere y’Abakristu, ubwo bari bari guhamya
isezerano ryabo imbere ry’Imana.
Muri iyi
ndirimbo, uyu muhanzi aririmba ashima Imana ko yasohoje isezerano yabahaye. Mu
mashusho hagaragaramo ibice by’ingenzi byaranze ubu bukwe, ababutashye,
n’ibindi bigaragaza umunezero waranze ubu bukwe.
Uretse
amashusho y’ubu bukwe, hari n’amashusho agaragaza Patient acurangira piano i
Gahanga ku kibuga cya Cricket.
Patient
Bizimana ari kumwe n’umugore we Uwera Gentille mu byishimo bikomeye
Ubwo Uwera
Gentille yari akuriwe yitegura kwibaruka umwana we w’umuhungu
Patient
Bizimana n'umugore we ku munsi w'ubukwe bwabo
KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO PATIENT BIZIMANA YAHIMBIYE UMUGORE WE
TANGA IGITECYEREZO