RFL
Kigali

Patient Bizimana yibarutse ubuheta- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/04/2024 18:32
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana ari mu byishimo bikomeye n’umugore Karamira Uwera Gentille, ni nyuma y’uko bibarutse umwana wa kabiri (Ubuheta).



Patient wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Iyo neza’, yabwiye InyaRwanda ko uyu mwana w’umuhungu yavutse kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, kandi ko yamwise ‘Elijah Bizimana’.

Uyu mwana yavukiye muri Leta Tennesse mu Mujyi wa Nashville mu bitaro bya Tristar Stone Medical Center.

Bizimana yavuze ko uyu mwana ari ‘icyuzuzo cy’umuryango’. Kandi ko bafite ishimwe ku mutima no ku Mana kuko ‘yadukoreye ibikomeye’. Imfura y’umuhungu ya Patient Bizimana yavutse ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022.

Ku wa 19 Ukuboza 2021, ni bwo Patient wamamaye mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, yasabye anakwa umukunzi we Uwera Karamira Gentille, ku gicamunsi bahana isezerano imbere y’Imana, biyemeza kubana akaramata.

Patient yari agaragiwe n’umuhanzi Simon Kabera [Parrain], Serge Iyamuremye, Prosper Nkomezi n’abandi bahanzi batashye ubukwe bwe barimo James [James&Daniella] n’ibindi byamamare mu ngeri zinyuranye.

Patient n’umugore we basezeraniye imbere y’Imana mu rusengero rwa ERC Masoro, basezeranyijwe n’umugore wa Apotre Masasu Joshua.

Ubwo Patient Bizimana yambikaga impeta y’urukundo umukunzi we, yamuhaye isezerano rikomeye, avuga ko kumenyana nawe byamuhaye umutuzo mu mutima.

Ati “Kuva nakumenya wambereye inshuti, umbera umuvandimwe, uranyumva, urangandukira, kandi wampaye umutuzo mu mutima wanjye.”

Akomeza ati “Uyu munsi cyangwa ejo ibihe byahinduka, ariko twe ntabwo tuzahinduka. Kandi nta n’imiraba izatunyeganyeza mu rugendo rwacu. Imana izabana natwe ndabyizeye, twarasenganye, twagiranye umwanya udasanzwe, mu buzima bwanjye n’iyo wampitishamo inshuro igihumbi nakongera kuguhitamo.”

Uwera nawe yasezeranyije Patient Bizimana kuzamugandukira. Ati “Ndahiriye imbere y’ababyeyi, ab’umwuka, ab’umubiri ko nzagukunda, nzakubaha, nzakuguyaguya, nzaguhangayikira kandi nzagushyigikira iteka. Ndagukunda none n’iteka ryose, uri umugisha ntazigera ntesha agaciro na rimwe mu buzima.”

Nyuma y’iminsi umunani yari ishize barushinze, uyu muhanzi yasohoye indirimbo yahimbiye umugore we. Yanayiririmbye imbere y’Abakristu, ubwo bari bari guhamya isezerano ryabo imbere ry’Imana.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba ashima Imana ko yasohoje isezerano yabahaye. Mu mashusho hagaragaramo ibice by’ingenzi byaranze ubu bukwe, ababutashye, n’ibindi bigaragaza umunezero waranze ubu bukwe.

Uretse amashusho y’ubu bukwe, hari n’amashusho agaragaza Patient acurangira piano i Gahanga ku kibuga cya Cricket.

 

Patient Bizimana ari kumwe n’umugore we Uwera Gentille mu byishimo bikomeye


Ubwo Uwera Gentille yari akuriwe yitegura kwibaruka umwana we w’umuhungu


Patient Bizimana n'umugore we ku munsi w'ubukwe bwabo

KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO PATIENT BIZIMANA YAHIMBIYE UMUGORE WE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND