Umuraperi Gatsinze Emery wamamaye nka Riderman, yatangaje ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP) izaba iriho indirimbo esheshatu yakoranyeho gusa n’umuraperi mugenzi we Ndayishimiye Bertrand wamamaye nka Bull Dogg mu bihangano binyuranye.
Yatangaje
ibi nyuma y’uko ukoresha izina rya Star Gallery amwandikiye ku rubuga rwa X
amusabye gushyira hanze Album y’indirimbo za Hip Hop. Uyu mufana yabwiraga uyu
muraperi ko bakumbuye indirimbo z’uburyohe bw’injyana ya Hip Hop.
Mu
gusubiza, uyu muraperi yavuze ko muri Gicurasi 2024 azashyira hanze Extended
Play (EP), aho kuba Album nk’uko uyu mufana yabyifuzaga. Ati “Mu kwezi kwa
gatanu ndaguha EP ya Hip Hop gusa nakoranye Bull Dogg. Ndizera ko izagushimisha
nk'umufana wa Hip Hop.”
Riderman
yavuze ko mu gihe ari kwitegura gushyira hanze iyi EP, kuri uyu wa Gatatu
tariki 24 Mata 2024, ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ambuteyaje’.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, Riderman yavuze ko Bull Dogg ariwe muraperi
yifashishije gusa kuri iyi Extended Play (EP) ye ya mbere agiye gushyira hanze.
Yavuze ko
izaba iriho indirimbo esheshatu (6) zitsa cyane ku butumwa bwihariye. Ni
indirimbo avuga ko zakorewe muri studio ye Ibisumizi, kandi zikorwa bigizwemo
uruhare na ba Producer bakomeye barimo nka Knox Beat, Dr Nganji wo muri Green
Ferry, First Boy, K da Great ndetse na In the City.
Riderman na
Bull Dogg ni bamwe mu baraperi bamaze gihe kinini mu muziki. Ndetse bamwe mu
batangira umuziki bagiye bagaragaza ko ari abahanzi bafitiyeho urugero.
Bafitanye indirimbo zirimo nka 'Bunguka Bate', 'Mfite isoni' yo mu 2013 n'izindi zinyuranye. Aba bombi bagiye bahurira mu marushanwa akomeye mu muziki arimo nk'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ryahagaritswe n'ibindi binyuranye.
Ibanga rimukomeje!
Riderman
yigeze kubwira Radio Rwanda ko kuba amaze imyaka irenga 18 mu muziki nta banga
ryihariye risangije mu muziki, ahubwo ashobozwa byose na Kristu umuha imbaraga
no kuba afite ku ruhande abantu bamutera imbaraga mu rugendo rwe rw'umuziki.
Yashimye
abafana be 'Ibisumuzi', kuko nta gihe yigeze akora igitaramo ngo abure abantu
bakitabira, kandi buri uko ashyize hanze indirimbo abona ibitekerezo by'abantu
bayishimiye.
Ariko kandi
anashima itangazamakuru, ababyeyi, kompanyi zitanga akazi ku bahanzi n'abandi
batuma abona ibyo ashora mu muziki.
Uyu
muraperi avuga ko atangira umuziki yari mu itsinda aho yari ahanganye cyane na
Neg the General, ariko ko akimara gutangira umuziki nk'umuhanzi wigenga
yatangiye guhangana cyane na Bull Dogg bitewe n'imyandikire ye.
Ati
"Navuga y'uko Tuff Gangz yasaga nk'aho ari ikintu kinini cyane ariko umwe
muri bo numvaga imirongo ye nkavuga nti byanze bikunze ngomba kumurengaho ni
Bull Dogg.”
“Kugeza
n'uyu munsi muri phone yanjye mba mfite indirimbo za Bull Dogg, uburyo
atondekanya amagambo, ubwenge bwiwe, byatumaga mvuga nti byanze bikunze uyu
muntu ntabwo agomba kuncaho."
Riderman
yavuze ko nubwo abantu bakundaga kumuhanganisha cyane na Jay Polly, atari ko
bimeze, kuko we yibonaga mu ihangana na Bull Dogg.
Ati
"Jay yari afite uburyo aririmba ubuzima bw'imihanda cyane anafite urukundo
rwo ku muhanda ndetse n'abafana twese twari tubafite ariko mu myandikire njye
numvaga umuntu duhanganye nawe ari Bull Dogg."
Uyu
muraperi avuga ko yibuka Jay Polly nk'umuraperi w'umuhanga wandikaga indirimbo
zikora ku mutima, zitera imbaraga abantu kandi zigatanga icyizere
cy'ubuzima-Zigakora ku buzima bwa rubanda. Ati "Imana impuhereze iruhuko
ridashira."
Mu bihe
bitandukanye, Riderman yumvikanye kenshi avuga ko itangazamakuru ridaha urubuga
abaraperi mu bihangano bacuranga.
Uyu muhanzi
avuga ko yumvise igihe kinini itangazamakuru risiga isura mbi abakora injyana
ya Hip Hop, bakabatwerera kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi n'izindi ngeso mbi
umuntu atakwihanganira.
Asobanura
ko hanabayeho ikibazo cya ruswa, aho bamwe mu banyamakuru bagiye bahabwa
amafaranga bagasebya abahanzi bakora injyana ya Hip Hop. Ati "Twagerageje
kugaragaza akarengane twakorerwaga…"
Yavuze ko
hari ibyo abantu bibeshya bijyanye n'uburyo indirimbo zirebwa ku rubuga rwa
Youtube, kuko kenshi 'views' zigurwa, biri mu bituma umuntu ashobora kureba
agasanga indirimbo ya Hip Hop itarebwe cyane bitandukanye n'uko izindi ndirimbo
zo mu zindi njyana zarebwe cyane.
Umuraperi
Riderman yatangaje ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP)
Bull Dogg
niwe muraperi rukumbi Riderman yifashishije kuri EP ye iriho indirimbo
esheshatu
Riderman
avuga ko muri Gicurasi 2024 ari bwo azashyira hanze iyi EP
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ITUMBA' YA RIDERMAN
TANGA IGITECYEREZO