RFL
Kigali

Riderman yavuze kuri EP yahurijeho Bull Dogg

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/04/2024 16:00
0


Umuraperi Gatsinze Emery wamamaye nka Riderman, yatangaje ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP) izaba iriho indirimbo esheshatu yakoranyeho gusa n’umuraperi mugenzi we Ndayishimiye Bertrand wamamaye nka Bull Dogg mu bihangano binyuranye.



Yatangaje ibi nyuma y’uko ukoresha izina rya Star Gallery amwandikiye ku rubuga rwa X amusabye gushyira hanze Album y’indirimbo za Hip Hop. Uyu mufana yabwiraga uyu muraperi ko bakumbuye indirimbo z’uburyohe bw’injyana ya Hip Hop.

Mu gusubiza, uyu muraperi yavuze ko muri Gicurasi 2024 azashyira hanze Extended Play (EP), aho kuba Album nk’uko uyu mufana yabyifuzaga. Ati “Mu kwezi kwa gatanu ndaguha EP ya Hip Hop gusa nakoranye Bull Dogg. Ndizera ko izagushimisha nk'umufana wa Hip Hop.”

Riderman yavuze ko mu gihe ari kwitegura gushyira hanze iyi EP, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ambuteyaje’.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Riderman yavuze ko Bull Dogg ariwe muraperi yifashishije gusa kuri iyi Extended Play (EP) ye ya mbere agiye gushyira hanze.

Yavuze ko izaba iriho indirimbo esheshatu (6) zitsa cyane ku butumwa bwihariye. Ni indirimbo avuga ko zakorewe muri studio ye Ibisumizi, kandi zikorwa bigizwemo uruhare na ba Producer bakomeye barimo nka Knox Beat, Dr Nganji wo muri Green Ferry, First Boy, K da Great ndetse na In the City.

Riderman na Bull Dogg ni bamwe mu baraperi bamaze gihe kinini mu muziki. Ndetse bamwe mu batangira umuziki bagiye bagaragaza ko ari abahanzi bafitiyeho urugero.

Bafitanye indirimbo zirimo nka 'Bunguka Bate', 'Mfite isoni' yo mu 2013 n'izindi zinyuranye. Aba bombi bagiye bahurira mu marushanwa akomeye mu muziki arimo nk'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ryahagaritswe n'ibindi binyuranye.    

Ibanga rimukomeje!

Riderman yigeze kubwira Radio Rwanda ko kuba amaze imyaka irenga 18 mu muziki nta banga ryihariye risangije mu muziki, ahubwo ashobozwa byose na Kristu umuha imbaraga no kuba afite ku ruhande abantu bamutera imbaraga mu rugendo rwe rw'umuziki.

Yashimye abafana be 'Ibisumuzi', kuko nta gihe yigeze akora igitaramo ngo abure abantu bakitabira, kandi buri uko ashyize hanze indirimbo abona ibitekerezo by'abantu bayishimiye.

Ariko kandi anashima itangazamakuru, ababyeyi, kompanyi zitanga akazi ku bahanzi n'abandi batuma abona ibyo ashora mu muziki.

Uyu muraperi avuga ko atangira umuziki yari mu itsinda aho yari ahanganye cyane na Neg the General, ariko ko akimara gutangira umuziki nk'umuhanzi wigenga yatangiye guhangana cyane na Bull Dogg bitewe n'imyandikire ye.

Ati "Navuga y'uko Tuff Gangz yasaga nk'aho ari ikintu kinini cyane ariko umwe muri bo numvaga imirongo ye nkavuga nti byanze bikunze ngomba kumurengaho ni Bull Dogg.”

“Kugeza n'uyu munsi muri phone yanjye mba mfite indirimbo za Bull Dogg, uburyo atondekanya amagambo, ubwenge bwiwe, byatumaga mvuga nti byanze bikunze uyu muntu ntabwo agomba kuncaho."

Riderman yavuze ko nubwo abantu bakundaga kumuhanganisha cyane na Jay Polly, atari ko bimeze, kuko we yibonaga mu ihangana na Bull Dogg.

Ati "Jay yari afite uburyo aririmba ubuzima bw'imihanda cyane anafite urukundo rwo ku muhanda ndetse n'abafana twese twari tubafite ariko mu myandikire njye numvaga umuntu duhanganye nawe ari Bull Dogg."

Uyu muraperi avuga ko yibuka Jay Polly nk'umuraperi w'umuhanga wandikaga indirimbo zikora ku mutima, zitera imbaraga abantu kandi zigatanga icyizere cy'ubuzima-Zigakora ku buzima bwa rubanda. Ati "Imana impuhereze iruhuko ridashira."

Mu bihe bitandukanye, Riderman yumvikanye kenshi avuga ko itangazamakuru ridaha urubuga abaraperi mu bihangano bacuranga.

Uyu muhanzi avuga ko yumvise igihe kinini itangazamakuru risiga isura mbi abakora injyana ya Hip Hop, bakabatwerera kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi n'izindi ngeso mbi umuntu atakwihanganira.

Asobanura ko hanabayeho ikibazo cya ruswa, aho bamwe mu banyamakuru bagiye bahabwa amafaranga bagasebya abahanzi bakora injyana ya Hip Hop. Ati "Twagerageje kugaragaza akarengane twakorerwaga…"

Yavuze ko hari ibyo abantu bibeshya bijyanye n'uburyo indirimbo zirebwa ku rubuga rwa Youtube, kuko kenshi 'views' zigurwa, biri mu bituma umuntu ashobora kureba agasanga indirimbo ya Hip Hop itarebwe cyane bitandukanye n'uko izindi ndirimbo zo mu zindi njyana zarebwe cyane.

 

Umuraperi Riderman yatangaje ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP)


Bull Dogg niwe muraperi rukumbi Riderman yifashishije kuri EP ye iriho indirimbo esheshatu


Riderman avuga ko muri Gicurasi 2024 ari bwo azashyira hanze iyi EP

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ITUMBA' YA RIDERMAN

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND