RFL
Kigali

Muhire Kevin yagiriye inama Rayon Sports anavuga kuri Muhadjiri na Seif bashobora gukinana-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/04/2024 11:36
0


Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin, yagiriye inama ubuyobozi bw’iyi kipe yo gushora bukagura abakinnyi bakomeye anagaruka kuri Hakizimana Muhadjiri na Niyonzima Olivier Seif bivugwa ko bashobora kujya muri Murera.



Ibi yabitangaje kuwa Kabiri nyuma yo y'uko ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na Bugesera FC mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro ndetse igahita inayisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 2-0 nyuma y'uko no mu mukino ubanza yari yabatsinze igitego 1-0.

Ubwo Muhire Kevin usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports yari mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko uyu ari umwaka mubi kuri Rayon Sports anihanganisha n’abafana. Ati: ”Ni umwaka wabaye mubi kuri Rayon Sports kubera ko tubuze ibikombe byombi kandi intego yari igikombe kimwe mu bikombe 2. 

Rero byose turabibuze, nabwira abakunzi ba Rayon Sports bihangane bakomeze bashyigikire ikipe mu bihe bibi turimo. Navuga ko ni ugutegura umwaka utaha. Nitwitegura neza bakabasha kugura neza, bizagenda neza."

Ku bijyanye n’amasezerano ye arangiye azarangirana n’uyu mwaka, Muhire yavuze ko bagiye kuruhuka bagakomeza shampiyona, ubundi nyuma yayo akazaba ari bwo amenya  uko bimeze.

Muhire Kevin abajijwe inama yagira abayobozi ba Rayon Sports, yagize ati: ”Mu mupira w’amaguru bisaba gushora, urashora kugira ngo wunguke. Navuga ko umwaka utaha mu kugura abakinnyi bazagerageze barebe abazi ibijyanye no kubagura cyangwa abazi iby’umupira kugira ngo ibibaye uyu mwaka bitazongera n’umwaka utaha. Navuga ko ku bwanjye ababirimo babonye isomo natwe tubonye isomo ubwo umwaka utaha nizeye ko bizagenda neza."

Ku bijyanye nuko yabyakira aramutse akinanye na Muhadjiri na Niyonzima Olivier Seif bivugwa ko bashobora kwererekeza muri Rayon Sports, yavuze ko ari abakinnyi beza dore ko basanzwe banakinana mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi".

Ati: ”N’ubundi dusanzwe dukinana mu ikipe y’igihugu, ni abakinnyi beza bafasha Rayon Sports. Nk'uko nabivuze, abashinzwe kugura abakinnyi nibabikora neza, umwaka utaha uzaba ari umwaka mwiza kuri Rayon Sports kuko birababaje kubona Rayon Sports imaze imyaka 4 idatwara igikombe cya shampiyona. 

Rero ni ibintu bibabaje, ni ahacu ho gukora cyane n’ubuyobozi bugakora cyane kugira ngo ibintu bihinduke kubera ko Rayon Sports ni ikipe y’ibikombe. Bagure abakinnyi beza kandi hamwe na Skol niba bashobora kwicara bakaganira bazabona abakinnyi beza.”

Ikipe ya Rayon Sports yasezerewe na Bugesera FC mu gikombe cy’Amahoro, niyo ifite igiheruka aho yari yagitwaye itsinze APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

">

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND