RFL
Kigali

Injyana ya Afro Gako ni iya nde? Pakkage wo muri Country Records agiye guhangana na Element

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:24/04/2024 8:30
0


Nyuma y’uko Element atangaje ko muri iyi mpeshyi agiye gushyira hanze Afro Gako yakoze, Producer Pakkage usanzwe akora iyi njyana yarahiriye ko muri iyi mpeshyi nawe ashyira hanze Afro Gako ivuguruye nyuma yo kuyigerageza igihe kirekire.



Mu minsi ishize, abakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda bumvishe inkundura y’injyana Afro Gako yari ikozwe bwa mbere mu Rwanda nyuma yo kumvikana mu ndirimbo “Abahungu” ya Juno Kizigenza yakozwe na Producer Pakkage usanzwe ukorera muri Country Record.

Kuba umu-Producer yahimba injyana nta kibazo kirimo cyane ko aricyo abantu baba bifuza ko hahangwa udushya buri munsi. Icyateje impagarara ni uko hari haciyeho igihe Producer Element atangaje ko agiye gushyira hanze injyana ya Afro Gako ubwo yari agikorera muri Country Records.

Nyuma yo kuva muri Country Records, nibwo Producer Pakkage yashyize hanze injyana nshya ya “Afro Gako” bituma abantu batangira gutekereza ko Element yaba yambuwe umushinga w’injyana ye yari yaratangaje kuva kera .

Nyamara nubwo byateje impaka mu bantu, Element yaje gutangaza ko injyana ye nta muntu wigeze ayitwara ndetse ko iminsi ibarirwa ku ntoki agatangira gushyira hanze indirimbo ziri muri iyo njyana ya Afro Gako.

Ubwo aheruka mu gihugu cya Kenya, Element yavuze ko muri iyi mpeshyi agiye gutangira gushyira hanze indirimbo ziri mu njyana ya Afro Gako akaba ari ibintu agomba kwitaho cyane dore ko ariwe wari waratangaje iyi njyana mbere.

Ku runndi ruhande, Producer Pakkage bigaragara ko ariwe uhanganiye iyi njyana na Element, yatangaje ko muri iyi mpeshyi agiye gushyira hanze imiziki myiza kandi iri mu njyana ya Afro Gako ndetse akibanda cyane ku bahanzi barimo n’abakizamuka.

Nyuma y’ubu butumwa, bigaragara ko urubanza rw’injyana ya Afro Gako rugiye kongera kubura umutwe cyane ko Element we atangaza ko aribwo agiye gushyira hanze injyana ye mu gihe Pakkage nawe arimo atangaza ko muri iyi mpeshyi agiye kuzana isura nshya muri Afro Gako.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Producer Pakkage umaze kumenyekana mu gukora injyana ya Afro Gako, yavuze ko muri iyi mpeshyi agiye gukora indirimbo nyinshi ziri muri iyi njyana kandi akazibanda ku bahanzi bato barimo abahagaze neza mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Pakkage yagize ati “Kugeza magingo aya, maze gukora indirimbo nyinshi ziri mu njyana ya Afro Gako kandi zarakunzwe. Hari ibindi bitekerezo ngenda nakira kandi hari n’ibindi nongera mu njyana yanjye. Afro Gako muri iyi mpeshyi iraba ivuguruye.”

Agaruka ku cyo yigiye ku ndirimbo “Akayobe” ya Manick Yani na King James iri mu njyana ya Afro Gako ikaba imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ebyiri ku rubuga rwa YouTube, Pakkage yavuze ko bigaragaza ko agomba no gushyira imbaraga mu bahanzi bakizamuka.

Pakkage yagize ati ”Iriya ndirimbo ni ikimenyetso cyiza ko no mu bahanzi barimo bazamuka bakwiye gutekerezwaho. Muri iyi mpeshyi ndashyira imbaraga muri Afro Gako ariko ntasize inyuma n’aba bahanzi barimo bazamuka.”

Avuga ku cyo injyana isanzwe ya Afro Gako izaba itandukaniyeho n’iya Element uvuga ko atari yayishyira hanze, Pakkage yavuze ko Element azakora imiziki uko abyumva naho we akaba amaze kugira ubunararibonye kuri iyi njyana ari nabwo azaheraho akomeza kongeramo ibindi bizayiryoshya.

Abajijwe niba nta bwoba afite bwo kuba azaba ahanganiye isoko rya mbere na Element ufite izina rikomeye hano mu Rwanda, Pakkage yavuze ko ibyo nta mpungenge bimuteye kuko abantu bakunda ibyiza bityo ubwiza bw'injyana ye amaze kuvugurura buzakurura benshi kandi abanyarwanda bazabukunda.

Producer Pakkage ukorera muri Country Records amaze gukora indirimbo zo muri iyi njyana harimo Abahungu ya Juno Kizigenza, Akayobe ya Manick na King James, Suku ya Kenny Edwin na Fireman. 

Element agiye gushyira hanze injyana ye ya Afro Gako


Producer Pakkage yatangaje ko ubu aribwo agiye gushyira hanze Afro Gako ivuguruye nyuma yo kubigerageza


Producer Pakkage avuga ko indirimbo "Akayobe" imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2 yamweretse ko byose bishoboka


Nyuma yo kugerageza injyana ya Afro Gako kandi izo yakoze zigakundwa, Producer Pakkage yavuze ko afite uruvugiro rwo guteguza abantu ibyiza kurushaho.

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND