RFL
Kigali

Umubano wihariye watumye Cyusa Ibrahim atumira Inganzo Ngari mu gitaramo cye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2024 21:16
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yatangaje ko gutumira Itorero Inganzi Ngari mu gitaramo cye yise “Migabo Live Concert” kizaba tariki 8 Kamena 2024, ahanini yashingiye ku mubano bafitanye wihariye uturuka ku kuba yarabyinnye muri iri torero mu gihe cy’imyaka itanu.



Cyusa Ibrahim amaze iminsi mu myiteguro y’iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere agiye gukora igitaramo cye bwite mu gihe cy’imyaka itanu ishize ari mu muziki, kandi yumvikanisha ko igihe cyari kigeze kugirango akore igitaramo cye bwite.

Yagiye aririmba mu bitaramo bya gakondo by’abandi bahanzi banyuranye, ndetse yagiye ashyira hanze indirimbo zinyuranye zakunzwe mu bihe bitandukanye, ahanini bitewe n’umudiho ugize izi ndirimbo ndetse n’ubutumwa bukubiyemo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, nibwo uyu muhanzi yatangaje ko Itorero Inganzi Ngari nk’abahanzi bazafitanya muri iki gitaramo yitiriye indirimbo ye ‘Migabo’ yahimbiye Perezida Paul Kagame ku bw’intambwe amaze guteresha u Rwanda.

Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko gutumira Inganzo Ngari byaturutse ku kuba aribo babaye intangiriro y’urugendo rw’umuziki we. Ati “Inganzo Ngari ni itorero nabayemo; ryampaye intangiriro yo gukora umuziki wanjye.”

Akomeza ati “Ni itorero mbamo rimbamo kandi twese twuzuzanya! Rero, igitaramo cyanjye naba nkoze bwa mbere ntago nabarenza ingohe.”

Cyusa yavuze ko yabyinnye muri iri torero mu gihe cy’imyaka itanu; kuva mu 2010 kugeza mu 2015.

 Avuga ko abantu bakwiye kwitega ibidasanzwe muri iki gitaramo yitegura gukora, kuko afatanyije n’abo yatumiye biteguye gutanga ibyishimo.

Ati “Abantu bagomba kwitega uburyohe mu njyana gakondo, bagomba kubona ibyo batigeze babona mbere. Ntago ari ukuririmba gusa, bazabona icyo bita umuziki uhuje n’ikinamico, aho umuntu aba aririmba anakora ikinamico.”    

Iki gitaramo yacyise “Migabo Live Concert” yacyitiriye iriya ndirimbo kubera ko idasanzwe mu buzima bwe, kuko ishingiye ku butwari wa Perezida Paul Kagame.

Ati “Nacyitiriye izina ‘Migabo’ kubera indirimbo nakoze yo kurata Perezida Kagame, kandi tuninjira no mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ni igitaramo kibimburira kwamamaza umukandida.”

Akomeza ati “Nabikoze muri ubwo buryo kugirango urubyiruko rwose rwifuza guttera ikirenge mu cya Perezida Kagame bacyiyumvemo. Kandi ni umuntu twese dukunda, tureberaho intambuko, tureberaho ingendo, rero niyo mpamvu nashatse kuyita ‘Migabo Live Concert’.

Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Marebe’ yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2015, ariko yamenyekanye cyane muri 2019, mu bitaramo yagiye akora byateguwe n’abandi, kuririmba mu bukwe ari kumwe n’itorero rye ‘Cyusa n’Inkera’ n’ibindi.

 Cyusa Ibrahim ariko agaragaza ko gukurira mu itorero afite imyaka 5 y’amavuko, ndetse no kumva ibiganiro byibanda ku muco byatambukaga kuri Radio Rwanda, byabaye imvano yo gukora umuziki wubakiye kuri gakondo y’Abanyarwanda kugeza n’uyu munsi. 

Kwinjira muri iki gitaramo, ahasanzwe (Regular) ni ukwishyura 8,000 Frw, mu gice cya VIP ni ukwishyura 15,000 Frw n'aho ku meza y'abantu umunani ni ukwishyura 220,000 Frw. Amatike araboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com


Cyusa Ibrahim yatangaje ko agiye gukora igitaramo yise 'Migambo Live Concert' 


Cyusa Ibrahim yavuze ko yatumiye Itorero Inganzi Ngari kubera ko ari bo bamuhaye intangiriro yo gukora umuziki 


Cyusa avuga ko abantu bakwiye kwitega ibidasanzwe muri iki gitaramo



 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MIGABO' CYA CYUSA IBRAHIM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND