RFL
Kigali

Apostle Francis Musili ategerejwe mu Rwanda mu giterane yatumiwemo na Zeraphath Holy Church

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/04/2024 13:04
0


Apostle Francis Musili wa ATG Deliverance Ministry International yo muri Kenya, agiye kuza mu Rwanda mu giterane cy'ivugabutumwa cyiswe "Humura Yesu Arakiza" cyateguwe na Zeraphath Holy Church.



Zeraphath Holy Church iyoborwa na Bishop Harerimana Jean Bosco yateguye igiterane gikomeye cy'iminsi 7 kizaberamo umusangiro wiswe "Connect Conference Dinner", kizaba tariki 24 Mata - 01 Gicurasi 2024, kikaba cyaratumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Apostle Francis Musili uri mu bapasiteri bakunzwe cyane muri Kenya.

Iki giterane giteganijwemo ibikorwa bitandukanye byo gusenga, gukora ibikorwa by’urukundo ku barokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994, kwigisha abashyitsi amateka y’u Rwanda no gusabana n’abashyitsi mu buryo bubagirira umumaro ndetse bikanawugirira n’abasangwa cyane cyane abakora umwuga w’ubucuruzi.

Kizaberamo umusangiro (Connect Conference Dinner) uzaba tariki 27 Mata 2024 muri Park Inn Hotel mu Kiyovu aho ba rwiyemezamirimo bo muri Kenya bazaba bazanye n’intumwa y’Imana Francis Musili bazaba baganira na bagenzi babo ba hano mu Rwanda mu gusangizanya amahirwe n’amakuru ku mikorere y’ubucuruzi muri ibi bihugu byombi.

Bishop Harerimana Jean Bosco yatangje ko iki giterane cyahawe intego yo kubwira abantu ko Yesu akiza ibyaha ndetse agakiza n’indwara z’umubiri kikaba kiba ngarukamwaka mu ntego yo kubohora abarushye mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka "dukangurira abantu kugana inzira y’agakiza".

Iki giterane kizabera i Kanombe urenze ku bitaro hafi y'ahahoze ari kwa Habyarimana uhita ubona Sale itorero rya Zeraphath Kigali risengeramo. Kizajya kiba buri munsi kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba. Abazacyitabira bazaramya Imana banayihimbaze bari kumwe n'amakorali n’abahanzi batandukanye.


Apostle Francis Musili ategerejwe mu Rwanda mu giterane ngarukamwaka cya Zeraphat Holy Church

Mu Rwanda hagiye kubera igiterane gikomeye cyatumiwemo Apostle Francis Musili 


Iki giterane kizaberamo umusangiro uzaba tariki 27 Mata 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND