RFL
Kigali

Alain Intwali, Umunyarwanda ubarizwa mu gisirikare cya Canada yateguje Album

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/05/2024 5:43
0


Umunyarwanda Alain Intwali usanzwe ari umusirikare mu gisirikare cya Canada, yatangaje ko ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze Album ye ya kabiri, yabanjirijwe no gushyira hamwe indirimbo yise “Crazy Sexy Cool” iri mu zizaba zigize iyi Album.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, nibwo uyu musore usanzwe ari na Producer yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’igihe yari amaze ayikoraho. Kuri Album, avuga ko yifashishijeho bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda barimo na Rafiki bakoranye indirimbo izakurikira ‘Craxy Sexy’ yasohoye ifite iminota 3 n’amasegonda 14’.

Iyi ndirimbo ye nshya ishingiye ku nkuru y’urukundo y’abantu babiri bakundana bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, aho buri wese afite ibyumviro bye kuri mugenzi we. Ni indirimbo avuga ko yanditse ashingiye ku byo yagiye abona mu buzima bwe.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Alain Intwali yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu buryo bubyinitse kugirango izafashe abakundana n’abandi bakundana kubyina.

Ati “Ni indirimbo nanditse nkubiramo ubutumwa bushingiye ku rukundo no kwishimisha. Kenshi, usanga abakundana bita ku bitagenda neza gusa mu rukundo, ariko iyi ndirimbo irabwira buri wese uri mu rukundo kwishimira ibihe byiza agirana n’umukunzi we bizana umunezero hagati yabo.”

Muri iyi ndirimbo, umukobwa wumvikanamo aririmba abwira umusore ko yanyuzwe n’imiterere ye n’uburyo umubano w’abo ukomeza kwicuma.

Alain Intwali avuga ko kumenya kwikorera indirimbo byamufashije kudatinzwa na ba Producer bamukorera indirimbo, ariko kandi hari abo yifashishije mu kuyinonsora.

Ati “Ntekereza ko imyaka 10 ishize menye gutunganya indirimbo, kandi byamfashije kudatinzwe na ba Producer mu gihe cyo gukora indirimbo. Ni njye wikorera indirimbo kugeza irangiye n’ubwo hari abo nifashishaho.”

Yavuze ko iyi Album ye ateganya ko izajya hanze muri Kanama 2024, kandi izaba iriho indirimbo yakoranyeho n’abandi bahanzi barimo Rafiki. Ati “Imana imfashije iyi album yajya hanze muri Kanama 2024. Nteganya ko izaba iriho indirimbo n’abahanzi barimo Rafiki.”

Mu 2022, uyu musore yashyize hanze Album ye ya mbere yise ‘Dream Chaser’ iri ku mbuga zitandukanye nka Spotify, Apple Music, iTunes, amazon n’izindi.

Ni Album iriho indirimbo 10 zirimo ‘Get It’, ‘Dreamer’ yakoranye na Karimah, ‘Black when’ yakoranye an Oozeela K-Riz, ‘Lights on me’ yakoranye na Selassie Drah, ‘Small Minds Call it Ego’ yakoranye na Selassie Drah, ‘Clap’ yakoranye na Selassie Drah, ‘Platinum Pussy’ yahuriyemo na K-Field na Miss Benzo; ‘Show me’, ‘Counterfeit’ ndetse na Pablo’ yakoranye na Selassie Drah.

Yabwiye InyaRwanda ko imyaka ine ishize ari umwe mu basirikare ba Canada ukorera mu gace ka Alberta. Uyu musore avuga ko guhuza inshingano zo gucunga umutekano w’igihugu no gukora umuziki ari ibintu bimworohera, kuko byombi abikunda, kandi yakuze yumva ashaka kubikora.

Ati “Yego! Maze hafi imyaka ine ndi umusirikare mu Ngabo za Canada. Ubu nkorera ahitwa Alberta. Numva ari umugisha ukomeye kuba mbasha gukora ibintu bibiri byombi nakuze nkunda. Nakuze numva nshaka kuzaba umunyamuziki ndetse n’umusirikare. Ariko ntabwo ntatekerezaga ko nzabikora byombi. Ubu rero kuba narabonye amahirwe yo kubikora, nzabikora kugeza igihe nzumva ndushye.”

Kanda hano wumve Album ‘Dream Chaser’ ya Alain Intwali iri ku rubuga rwa Spotify

Kanda hano wumve indirimbo ‘Crazy Sexy Cool’ ku rubuga rwa Spotify


Alain Intwali asanzwe ari umusirikare mu Ingabo za Canada, aho amaze imyaka ine ari mu kazi 


Alain asanzwe afite ubwenegihugu bwa Canada ndetse n'ubw'u Rwanda


Alain yatangaje ko kwikorera indirimbo byamufashije gusohoza zimwe mu ndirimbo zigize Album ye


Alain yavuze ko yakuze ashaka gukora umuziki no kuba umusirikare, kandi yabashije kubigeraho 


Mu 2022, Alain Intwali yashyize hanze Album ye ya mbere yise 'Dream Chaser'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘CRAXY SEXY COOL’ YA ALAIN INTWALI

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND