RFL
Kigali

Champions League: FC Bayern Munich yaguye miswi na Real Madrid

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/04/2024 20:36
0


Ikipe ya FC Bayern Munich yanganyije na Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions wabereye kuri Allianz Arena mu Budage.



Uko wagenze umunota ku munota:

Umukino urangiye FC Bayern Munich inganyije na Real Madrid ibitego 2-2 

90+2' FC Bayern Munich ibonye uburyo bwa nyuma ku mupira Harry Kane yinjiranye mu rubuga rw'amahina gusa agerageje kuzamura umupira ashaka imitwe y'abakinnyi bagenzi be ntibyakunda uragenda urarenga 

Umukino wongeweho iminota 3

86' Real Madrid ikoze impinduka mu kibuga havamo Rodrigo hajyamo Joselu naho Thomas Tuchel utoza FC Bayern Munich we akuramo Leroy Sane hajyamo Alphonso Davies 

82' Real Madrid ibonye penariti ku ikosa Kim Min-Jae akoreye Rodrigo ari mu rubuga rw'amahina iterwa na Vinicius Junior arayinjiza igitego cya 2 cya Real Madrid kiba kirabonetse 

80' FC Bayern Munich ikoze impinduka mu kibuga havamo Thomas Muller hajyamo Serge Gnabry 

78' Real Madrid irase igitego cyabazwe ku mupira uzamuwe na Luka Modric usanga Vinicius Junior arawirukankana agera mu rubuga rw'amahina asigaranye n'umunyezamu gusa arekura ishoti gusa Manuel Neuer aratabara arikuramo 

74' Real Madrid ikoze impinduka mu kibuga havamo Jude Bellingham na Toni Kross hajyamo Luka Modric na Brahim Diaz 

70' FC Bayern Munich ikomeje kwatsa umuriro kuri Real Madrid iri kubona koroneri za buri mwanya nubwo nta cyo iri kuzimaza

65'Ikipe ya Real Madrid irarakotse ku mupira Mazraoui yarahaye Harry Kane nawe arawuhindukiza awuganisha mu izamu gusa Antonio Rudiger aratabara awushyira muri koroneri 

64' Real Madrid ikoze impinduka mu kibuga havamo myugariro Nacho hajyamo Eduardo Camavinga

59' ikipe ya FC Bayern Munich iri imbere y'abafana nyuma yo gutsinda igitego cya 2 ikomeje gusatira cyane ,Harry Kane yinjiye mu rubuga rw'amahina gusa  uwitwa Antonio Rudiger aratabara amukuraho umupira 



55' FC Bayern Munich ibonye penariti ku ikosa Lucas Vazquez akoreye Jamal Musiala ari mu rubuga rw'amahina maze iterwa na Harry Kane ayitereka mu nshundura igitego cya 2 kiba kirabonetse 

53' FC Bayern Munich ifunguye amazamu ku gitego cya Leroy Sane urekuye ishoti ripima amatoni ari inyuma y'urubuga rw'amahina riragenda rijya mu izamu

50' Real Madrid irase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira Jude Bellingham yarahaye Toni Kross ahagaze ahantu heza gusa arekuye ishoti ariko Manuel Neuer arikuramo 

46' Igice cya kabiri gitangiye FC Bayern Munich ikora impinduka mu kibuga havamo Leon Goretzika hajyamo Raphael Guerreiro 

Igice cya mbere kirangiye Real ikomeje kuyobora n'igitego 1-0

43' Nyuma yo guterwa kufura abakinnyi ba Real Madrid bahise bazamukana umupira bituma maze ushyirwa kwa Jude Bellingham arawurikankana bituma Mazraoui amutereka hasi umusifuzi atanga kufura itagize icyo ibyara anamuha ikarita y'umuhondo 

40' FC Bayern Munich ibonye kufura nziza ku ikosa kapiteni wa Real Madrid,Nacho akoreye Jamal Musiala maze iterwa na Harry Kane ariko inyuraho hepfo y'izamu 

34' Umunya-Brazil Vinicius yarazamukanye umupira awuhawe na mugenzi we Rodrigo arekura ishoti gusa myugariro wa FC Bayern Munich awushyira muri koroneri itagize ikivamo 

33' Ikipe ya Real Madrid yigarunzuye FC Bayern Munich niyo ifite umupira iwuhererekanya gake gake 

28' Vinicius Junior yari yongeye kubona uburyo bwo ku mupira yarahawe na Jude Bellingham gusa Kim Min-Jae amushyiraho ukuboko kuwufata biranga



23' Real Madrid ifunguye amazamu ku mupira Toni Kross ahaye Vinicius Junior awunjije hagati y'abakinnyi ba FC Bayern Munich maze arirukanka awusanga mu rubuga rw'amahina awutereka mu nshundura 

20' Real Madrid ibonye koroneri ya mbere iterwa na Toni Kross ayihererekanya na Vinicius Junior gusa ibyo bari batekereje ntibyabakundira 

18' Ikipe ya Real Madrid nayo itangiye gukina ihererekanya umupira gusa ikijyanye no kugera imbere y'izamu ntabwo birimo birakunda 

14' Jamal Musiala yongeye kugerageza amahirwe arekura ishoti gusa rinyura hepfo y'izamu gato 

10' Real Madrid ikomeje kwibura ,abarimo Jamal Musiala , Leroy Sane na Harry Kane bayishyize ku gitutu bari gusatira cyane bagerageza amahirwe 

6' Ikipe ya FC Bayern Munich yo mu Budage ikomeje kurata uburyo ishobora kwicuza, Harry Kane ahaye umupira mwiza Leroy Sane agera imbere y'izamu gusa arekura ishoti rirerire riragenda rirenga izamu

4' Ikipe ya FC Bayern Munich ikomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu rya Real Madrid,uwitwa Harry Kane abonye umupira ari mu rubuga rw'amahina awuhawe na Leroy Sane gusa arekura ishoti ry'abana 

2' FC Bayern Munich ibonye uburyo bwa mbere imbere y'izamu ku ishoti ryari rirekuwe na Leroy Sane gusa umunyezamu wa Real Madrid aribamba ari kuramo

1' Umukino utangijwe n'abakinnyi ba FC Bayern Munich gusa bahise batakaza umupira 

Abakinnyi 11 ba Real Madrid babanje mu kibuga:

Lunin

Vázquez

Rüdiger

Nacho

Mendy

Valverde

Tchouameni

Kroos

Bellingham

Rodrygo

Vinicius


Abakinnyi 11 ba FC Bayern Munich babanje mu kibuga:

Neuer

Kimmich

Dier

Kim

Mazraoui

Laimer

Goretzka

Sané

Musiala

Guerreiro

Kane

Ikipe ya FC Bayern Munich yageze muri 1/2 isezereye Arsenal ku kinyuranyo cy'ibitego 3-2 mu mukino ubanza n'uwo kwishyura naho Real Madrid yo yasezereye Manchester City kuri Penaliti 4-3 muri 1/4 cya UEFA Champions League.

Iyi ni inshuro ya 8 aya makipe ahuriye ku mukino wa 1/2 cya UEFA Champions League gusa mu mikino 2 iheruka yose byarangiye FC Bayern Munich isezerewe. Icyo gihe hari muri 2013-14 ndetse na 2017-18.

Ikipe ya FC Bayern Munich na Real Madrid niyo makipe amaze guhura inshuro nyinshi muri Champions League muri rusange kuko bamaze guhura 26. Inshuro 26 murizo zari mu mikino yo gukuranwamo,ubwo ni uguhera muri 1/8.

Mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe,Real Madrid yatsinzemo imikino 3,banganya 1 naho FC Bayern itsindamo 1.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND