RFL
Kigali

Hariho ibihangano by’Abanyarwanda u Budage bubitse! Dr. Nganji yavuye imuzi Album ye ‘Kinyarwanda’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/04/2024 11:29
0


Ngabonziza Dominique uzwi nka Producer Dr. Nganji muri muzika yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya kane yise “Kinyarwanda” yakoze yifashishijeho zimwe mu ndirimbo zimaze imyaka irenga 70 zifitwe na Leta y’u Budage bafatiye amajwi ubwo bari mu Rwanda mu bihe bitandukanye.



Ibi bihangano ntibiriho amazina y’ababihanze, ndetse wumva ko ababikoze bifashishije cyane ibikoresho byo hambere nk’umwirongi, umuduri, kandi baririmbaga cyane ku buzima bw’icyo gihe mu murongo wo kumvikanisha umuco nyarwanda.

Biragoye kubyumva ugahita umenya uwabiririmbye, kuko ntibigize bivuga amazina nk’uko bigenda muri iki gihe, ariko bifite umwimerere kandi biryoheye amajwi.

Dr. Nganji yabyifashishije kuri iyi Album mu bizwi nka ‘Sampling’, aho nibura mu ndirimbo 10 zigize iyi album humvikanaho ijwi ry’undi muntu uririmba, ariko bigoye kumenya amazina y’uwo muntu.

Ni ibintu yakoze mu rwego rwo guha agaciro ibihangano byo hambere, no kumvikanisha ko umuziki w’u Rwanda wagize abahanzi bakomeye, ariko ko ibihangano by’abo byagiye bitwarwa n’abanyamahanga babaga bari mu Rwanda. Ibi nibyo byatumye iyi Album ayita ‘Kinyarwanda’ mu gusobanura umwihariko w’umuziki Nyarwanda.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Dr. Nganji yavuze ko ubwo yabonaga ibi bihangano by’abanyarwanda bifitwe n’u Budage, ari nabwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi Album mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, kandi ayitezeho kuzakundwa.

Ati “Album nayise ‘Kinyarwanda’ ahanini nashatse kugendera ku buryo twebwe dukora ibintu byacu mu buryo bwa Kinyarwanda, dushobora kuba turi aba Producer ariko duhura wenda n’ibikoresho bigezweho bitakoreshejwe mbere mu muziki.”

“Rero mu buryo tubikoresha nabyo tugendeye mu buryo bwacu bwa Kinyarwanda n’abahanzi twakoranye n’abo bagakora injyana yabo ariko mu buryo bw’abo bwa Kinyarwanda, ahanini n’icyo kintu nashatse kugaragaza niyo mpamvu nayise Kinyarwanda. Ntabwo nashatse kuvuga Ikinyarwanda nk’ururimi, ahubwo nashatse kuvuga uburyo dukora ibintu byacu bya Kinyarwanda.” 

Ibihangano by’Abanyarwanda bifitwe n’u Budage byabaye imvano y’iyi Album

‘Kinyarwanda’ ibaye Album ya kane uyu musore agiye gushyira hanze. Yaherukaga gushyira hanze Album ‘Dose’, ‘Afterdose’ ndetse na ‘OverdoseII’ yarayihurijeho abahanzi 21.

Album ye ya Gatatu iriho abahanzi nka B-Threy, Bushali, Icenova, Angel Mutoni, White Monkey, Bill Ruzima, Kaya Byinshi, Slum Drip, Nillan YNB, Bruce the First, Amalon, Romeo Rapsatar, Iddo Wuld, Jawanzaa, Mvfasta, Ngaara, , NeeriWest, Dani Kard, n’abandi.

Kuri Dr. Nganji yishimira umusaruro izi Album zatanze kandi ‘zanagaragaje abahanzi benshi’ mu rugendo rw’umuziki. Ati “Navuga nka Overdose yariho abahanzi nka Bushali na B-Threy kandi bahise bamenyekana cyane, hariho Kivumbi, Mike Kayihura n’abandi.”

Avuga ko muri rusange akora ziriya album za mbere, yari agamije kugaragaza abahanzi bashya n’ubuhanga bw’abo mu rwego rwo kubamurikira sosiyete. Ati “Abenshi byarabafashije cyane (Abahanzi), kubera ko iyo ukoze Album ikagira impinduka uzana muri sosiyete, nicyo kintu cya mbere.”

Dr. Nganji yavuze ko atangira gukora iyi Album atari yakabonye izina azayita, ahubwo akimara kubona indirimbo z’abanyarwanda zifitwe n’u Budage ari bwo yagize igitekerezo cy’izina ‘Kinyarwanda’ mu gusobanura uburyo abanyarwanda bafite uburyo bakoramo ibintu byabo.

Yavuze ko umuzingo w’izi ndirimbo yawuhawe na Eric 1 Key wari mu Budage akagera aho ibyo bihangano bibitse. Ati “Hari inshuti yanjye bita Eric 1 Key yari yageze mu Budage agera ku ndirimbo z’abanyarwanda Abadage bafashe aranyoherereza, arambwira ati ‘ibi bintu byagufasha mu gukora indirimbo’.

Akomeza ati ‘Icyo gihe nahise ngira igitekerezo nshaka gukora injyana yacu ariko ngize icyo gitekerezo nkuye ku ndirimbo zacu za cyera z’abanyarwanda bakoraga indirimbo mbihuza rero n’uburyo nkora indirimbo zubakiye kuri iyo njyana. Ndavuga nti reka nkore Album iri muri uwo murongo. Ahanini, uburyo ivuga nashatse kugenderaho.”

Indirimbo ziri kuri Album zikoze mu njyana ya Kinyatrap, nk’imwe mu njyana Green Freey yagerageje guteza imbere kuva mu myaka icyenda ishize.

Yavuze ko atari buri ndirimbo iri kuri Album ye izumvikanaho ibyo bihangano by’abanyarwanda, ariko ko aho yagiye azifashisha biri mu murongo wo kongera ‘guha ubuzima icyo gihangano cyazimiye’. Ati “Hari aho twabikoresheje, kandi byarafashije.”

Album ye kane yitegura gushyira hanze tariki 22 Mata 2024, iriho indirimbo 'Inganji (Intro)' yakoranye na Ngaara, 'Amanyarwanda' yakoranye na Karambizi, 'Imituku' yakoranye na Redink, Icenova na Dr. Dace Murundi, 'Imisambi' yakroanye na Karambizi, Kaya Byinshi, Icenova na Romeo Rapstar.

Hari kandi 'Intare' yakoranye na Neriwest na Romeo Rapstar, 'Ihoreze' yakoranye na Racine, 'Haya' yahuriyemo na Karambizi, 'Rwamajana' yakoranye na Kanyarwanda, 'Umurinzi' yahuriyemo na Romeo Rapstar, 'Ninde? na Icenova, 'Enyegeza' na Bushali, 'Rwamakombe' na Zeo Trap ndetse na 'Kinyarwanda (Outro)' yakoranye na B-Threy.

Nganji avuga ko mu guhitamo abahanzi bakoranye, yashingiye ku buzima abanamo n’abo no kuba buri umwe yiyambaje yaragaragaje ubushake.

Ni we witunganyirije iyi Album mu gihe cy’imyaka ibiri, kandi atekereza ko nyuma yo kuyishyira hanze ku mbuga zitandukanye zicuririzwaho umuziki, azatangira urugendo rwo kuyikorera amashusho (Video).

Bimwe mu bihugu byatangiye gusubiza u Rwanda ibihangano by’abanyarwanda

Ku wa 29 Ukwakira 2021, Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda yashyikirije ibintu bigizwe n'amajwi byafashwe kuva mu 1954 byari bibitswe mu nzu ndangamurage ya cyami iri i Tervuren mu Bubiligi, byari bibitswe mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Ambasade y'u Bubiligi ivuga ko ari amajwi 4,096 arimo indirimbo, inkuru n'ibindi. Birimo ibihangano by'abahanzi ba cyera byafashwe ahanini n'abakozi b'Ababiligi mu bice bitandukanye by'igihugu, bigaragaza igihe byafatiwe n'ahantu byafatiwe mu Rwanda.

Ubwo yakiraga ibi bihangano, Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yasabye abahanzi kubyifashisha bakavomaho inganzo.

Ati “Harimo indirimbo dushaka ko abahanzi bavomamo impano zabo. Abahanzi b’ubu urabona ko bagendaga bafata imico y’ahandi ariko twababaza bakatubwira bati muragira ngo tuvane he ibyo tuvoma? Ibi ni ibintu bikomeye cyane.”

 

Ngabonziza Dominique uzwi nka Dr. Nganji yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ‘Kinyarwanda’

 Album ‘Kinyarwanda’ ya Dr. Nganji iriho indirimbo 14 yakoranyeho n’abahanzi banyuranye 

Dr. Nganji yavuze ko kuri iyi Album hariho ibihangano by’Abanyarwanda bibitswe n’u Budage

Dr. Nganji yavuze ko Album eshatu zabanje yishimira ko zagaragaje ubuhanga bw’abahanzi barimo Bushali na B-Threy

KANDA HANO WUMVE IMWE MU NDIRIMBO IRI MU ZIGIZE ALBUM YA GATATU YA DR. NGANJI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND