RFL
Kigali

Miliyoni 13.5 Frw zabagezeho! Gael, Rocky, Alliah na Clement mu batanze ayo bemereye umuryango wa Jay Polly

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/05/2024 7:57
0


Nemeye Platini [Platini P] yamaze gufasha abagore n’abana ba Jay Polly kubona amafaranga bemerewe mu kwezi kumwe hakaba hasigaye Miliyoni 2.5Frw batarashyikirizwa.



Ku wa 30 Werurwe 2024 nibwo habaye igitaramo cy’amateka cya Baba Xperience cy’umuhanzi Platini P.

Iki gitaramo kikaba cyararenze kuba gusa imyaidagaduro kiba n’umwanya wo kuzirikana inshuti yihariye ya Platini P n’umunyabigwi Jay Polly watabarutse.

Nk'uko yari yabitangaje Platini P, yari yatumiye abana ba Jay Polly  n’ababyeyi babo ubwo cyari kigeze hagati yafashe umwanya abagarukaho byihariye.

Maze ajya gusoza bari kumwe ku rubyiniro avuga ko abageneye Miliyoni 1Frw, asaba n’abandi babyifuza kuba babashyigikira maze ibyamamare n’abandi bari bahari babagenera Miliyoni 16 Frw z’impano.

Uretse amafaranga kandi harimo abagiye bemera impano zitandukanye zirimo kurihira abana amashuri.

Muri izi Miliyoni ku ikubitiro Alliah Cool yahise abagezaho Miliyoni 1Frw yari yabemereye.

Kuri ubu bakaba bashyikirijwe izindi yose hamwe ayo bamaze guhabwa Miliyoni 13.5 Frw bivuze ko hasigaye Miliyoni 2.5Frw.

Mu bahiguye umuhigo harimo Coach Gael [Miliyoni 2Frw], Rocky Entertainment [1Frw], Ishimwe Clement [2Frw].

The Choice Live yatanze ibihumbi 500Frw hasigaye ibindi.

Mu bandi basigaye harimo Ishusho Art yatanze Miliyoni 1Frw, hakanaza Miliyoni 1Frw yatanzwe n’umubyeyi uba i Burayi.

Platini P mu bihe bitandukanye nk'uko Fifi na Sharifa babitangaje, akaba yarakomeje kubabera umugisha abafasha muri byinshi bitandukanye n’ubu.

Kuba yarakomeje gukurikirana iki gikorwa bikaba bigeze aho bigeze, bishimangira izina rye ko ari Nemeye mbega icyo yemeye agisohoza.Aha Alliah Cool yari kumwe n'ababyeyi b'abana ba Jay Polly ubwo yari agiye kubashyikiriza Miliyoni yabemereyeRocky Entertainment bari mu bari bitanze Miliyoni 1Frw bamaze kuyitangaPlatini P wanabaye imbarutso yo gufashwa ku muryango wa Jay Polly Miliyoni 1Frw yari yemeye yarayitanze The Choice Live bemeye Miliyoni 1Frw bamaze gutanga ibihumbi 500 Frw Ishimwe Clement wa Kina Music yemeye Miliyoni 2 Frw yamaze kuzitanga Coach Gael yamaze gutanga Miliyoni 2 Frw yemereye umuryango wa Jay Polly






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND