Nemeye Platini [Platini P] yamaze gufasha abagore n’abana ba Jay Polly kubona amafaranga bemerewe mu kwezi kumwe hakaba hasigaye Miliyoni 2.5Frw batarashyikirizwa.
Ku wa 30 Werurwe 2024 nibwo
habaye igitaramo cy’amateka cya Baba Xperience cy’umuhanzi Platini P.
Iki gitaramo kikaba
cyararenze kuba gusa imyaidagaduro kiba n’umwanya wo kuzirikana inshuti
yihariye ya Platini P n’umunyabigwi Jay Polly watabarutse.
Nk'uko yari yabitangaje
Platini P, yari yatumiye abana ba Jay Polly n’ababyeyi babo ubwo cyari kigeze hagati yafashe
umwanya abagarukaho byihariye.
Maze ajya gusoza bari kumwe
ku rubyiniro avuga ko abageneye Miliyoni 1Frw, asaba n’abandi babyifuza kuba
babashyigikira maze ibyamamare n’abandi bari bahari babagenera Miliyoni 16 Frw
z’impano.
Uretse amafaranga kandi
harimo abagiye bemera impano zitandukanye zirimo kurihira abana amashuri.
Muri izi Miliyoni ku
ikubitiro Alliah Cool yahise abagezaho Miliyoni 1Frw yari yabemereye.
Kuri ubu bakaba
bashyikirijwe izindi yose hamwe ayo bamaze guhabwa Miliyoni 13.5 Frw bivuze
ko hasigaye Miliyoni 2.5Frw.
Mu bahiguye umuhigo harimo
Coach Gael [Miliyoni 2Frw], Rocky Entertainment [1Frw], Ishimwe Clement [2Frw].
The Choice Live yatanze ibihumbi
500Frw hasigaye ibindi.
Mu bandi basigaye harimo
Ishusho Art yatanze Miliyoni 1Frw, hakanaza Miliyoni 1Frw yatanzwe n’umubyeyi
uba i Burayi.
Platini P mu bihe bitandukanye
nk'uko Fifi na Sharifa babitangaje, akaba yarakomeje kubabera umugisha abafasha
muri byinshi bitandukanye n’ubu.
Kuba yarakomeje gukurikirana
iki gikorwa bikaba bigeze aho bigeze, bishimangira izina rye ko ari Nemeye mbega
icyo yemeye agisohoza.
TANGA IGITECYEREZO