RFL
Kigali

Imitoma iraca ibintu kwa Clarisse Karasira wishimira isabukuru y'umugabo we isimburana n'iyo barushingiyeho

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/05/2024 7:37
0


Imitoma iravuza ubuhuha kwa Clarisse Karasira wifuriza umugabo we isabukuru nziza y'amavuko, bikaba ari ibyishimo bisendereye muri uyu muryango uri no kwizihiza imyaka itatu mu rushako.



Kuva mu 2021 buri mwaka tariki ya 1 Gicurasi, ni umunsi udasanzwe ku muhanzi nyarwanda umenyerewe mu njyana gakondo, Clarisse Karasira, kuko aba yishimira igihe amaze asezeranye na Ifashabayo Slyvain Dejoie kubana akaramata, nyuma y'amasaha make hizihijwe n'isabukuru y'amavuko y'uyu mugabo.

Nk'uko bisanzwe rero, uyu munsi nawo ni ibyishimo bigeretse ku bindi muri uyu muryango, kuko bizihiza isabukuru y'imyaka 3 bamaze barushinze ndetse Imana ikaba yaranabahaye impano y'umwana w'umuhungu.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2024, nibwo Karasira yafashe umwanya asaba abamukurikira ku rubuga rwa Instagram kumufasha kwifuriza umugabo we isabukuru nziza y'amavuko, amwita 'Ijuru rye rito ku isi, byose kuri we n'urukundo rwe.'

Yagize ati: "Ndagukunda cyane ubuziraherezo, uri umugisha wanjye waturutse mu ijuru. Uzahora iteka uri urukundo wanjye."

Slyvain akibona aya magambo ntiyashoboye kwifata, yahise amusubiza ati: "Uri icyitegererezo cy'urukundo. Kwizihiza isabukuru yanjye y'amavuko nkufite iruhande rwanjye, ni igitangaza ntateze kumenyera. Wakoze kunyizihiza mu buryo nishimiye. Ndagukunda rukundo rwanjye."

Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bibarutse umwana wabo w’imfura w’umuhungu mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2022 mu bitaro bya Northern Light Mercy Hospital biherereye mu Mujyi wa Portland muri Maine muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali tariki 01 Gicurasi 2021.

Clarisse Karasira na Ifashabayo bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza.


Umugabo wa Clarisse Karasira Ifashabayo Slyvain Dejoie, yizihije isabukuru ye y'amavuko


Ifashabayo na Karasira kandi, barishimira isabukuru y'imyaka 3 bamaze barushinze


Kuri ubu bamaze no kuba ababyeyi


Bafitanye umwana w'umuhungu bise Kwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND