Umuhanzi wagize ibihe byiza mu myaka 15 ishize, Gisa Cy’Inganzo yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Extended Play y’indirimbo eshatu yise “Back In Life” azakurikiza Album izashimangira ibikorwa bye n’ubufatanye yagiranye n’abandi muri iyi myaka ishize.
Ni umwe mu
bahanzi b’abahanga badashidikanwaho, ndetse Kina Music yigeze kugerageza
gukorana nawe ariko biranga akomeza urugendo rwe rw’umuhanzi wigenga. Umwibuke
mu ndirimbo zirimo nka ‘Genda ubabwire’, ‘Promise’ n’izindi.
Yabwiye
InyaRwanda, ko imyaka yari ishize atumvikana mu muziki ahanini byatewe no
gutegurira icyarimwe Album ndetse na Extended Play (EP).
Uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo ‘Uruyenzi’, yavuze ko iyi EP ye izaba iriho indirimbo ze
gusa, ni mu gihe Album izumvikanaho indirimbo yakoranyeho n’abandi bahanzi.
Ati “Nta
ndirimbo iriho ntakoranye n’undi muhanzi kuri EP yanjye. Ariko kuri Album nayo
ndi gukoraho izarangira mu gihe cya vuba hariho indirimbo zihimbaza Imana, indirimbo
zibyinitse bijyanye n’iki gihe cy’impeshyi tugiye kwinjiramo, ariko hariho n’indirimbo
ziri mu njyana ya RnB zikomoza ku rukundo.”
Gisa Cy’Inganzo
avuga ko kudakorana n’abandi bahanzi kuri EP ye ahanini byaturutse ku kuba kuri
Album ye yarashyizeho abahanzi benshi bakoranye.
Ati “Ntago
nashatse gushyiraho kuri EP indirimbo mpuriyeho n’abandi bahanzi, kuko kuri
Album ziriho nyinshi ziteguye neza.”
EP ye yise ‘Back
in Life’ izaba iriho indirimbo eshatu zirimo ‘Lala’, ‘Nayawe’ ndetse na ‘Ifemba’.
Avuga ko ntagihindutse izi ndirimbo zizajya ku mbuga zitandukanye zicururizwaho
umuziki, tariki 27 Mata 2024 ubwo azaba yizihiza isabukuru y’amavuko ye.
Izi ndirimbo zivuga ku buzima bwa buri munsi, kandi hariho n’indirimbo yo guhimbaza Imana. Gisa Cy’Inganzo avuga ko yazanditse ashingiye ku byo yabonaga mu buzima bwa buri munsi ku bantu banyuranye, ubundi ayoboka inganzo.
Yavuze ko iyi EP yayise ‘Back to Life’ kubera ko umuziki ari bwo buzima bwe, kandi abigereranya no kongera kugaruka kwiyereka abakunzi be.
Ati “Umuziki nibwo
buzima bwanjye, umuziki niwo mibereho yanjye, rero iyo hari ikintu Imana impaye
ngo nsangize abandi, mba numva bisa nk’aho ndi kugaruka mu buzima bwanjye neza.
Ni muri urwo rwego rero nayise ‘Back to Life’.
Gisa yavuze
ko EP ye izaba iriho indirimbo ihimbaza Imana n’indirimbo ebyiri zivuga ku
rukundo
Gisa yavuze
ko kuba agiye gushyira hanze EP na Album abigereranya no kugaruka mu buzima
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INKOMBE’ YA GISA CY’INGANZO
TANGA IGITECYEREZO