Simisola Kosoko [Simi] yagarutse ku mpamvu shingiro yo kuba ari mu bahanzikazi bihagazeho muri Afurika kugeza n’ubu abihuza n’ishimwe ry’abahanzikazi yasanze mu kibuga n’abakinyuzemo.
Uyu mubyeyi w’umwana umwe, yavuze
ko ibitambo byatanzwe n’abandi bahanzikazi bamubanjirije byagize uruhare rukomeye
ku kigero agezeho.
Simi avuga ko abo bari n’abategarugori
bakoze cyane bakabasha kwisanga mu ruganda rw’umuziki urimo ibigugu by’abagabo
ari bo akesha ibyo agezeho.
Mu kiganiro yagiranye na
African Folder, Simi yagize ati: ”Hari abagore bakoze cyane ngo ibintu bigere aho bigeze, sinakwiha icyubahiro cyinshi kuko nanjye nagiriye umugisha mu bambanzirije.”
Simi yinjiye muziki akora uwo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma aza kwinjira mu muziki usanzwe. Mu myaka ishize ubwo yasobanuraga impamvu yaretse kuba umuramyi, yavuze ko ari uko yabonaga nta nyungu abibonamo.
Simisola Bolatito Ogunleye
yabonye izuba mu 1988, avukira i Lagos. Indirimbo zirimo Tiff na Jamb Question ziri mu zatumye
abantu benshi bamumenya.
Yasoreje amasomo muri Kaminuza ya Covent mu ishami rya Mass Communication. Muri 2006 ni
bwo yinjiye mu muziki ashyira hanze umuzingo w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza
Imana.
Yashyingiranwe na Adekunle Gold
muwa 2019 bari bamaze imyaka 5 bakundana.
TANGA IGITECYEREZO