Umuraperikazi Abayizera Marie Grace wamenyekanye mu muziki ku izina rya Young Grace, yatangaje ko agiye kumurikira abafana be n’abakunzi b’umuziki, Album ye ya Gatatu.
Uyu
muraperi wamamaye cyane mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, yari
amaze igihe atumvikana mu muziki, ahanini bitewe n’ibikorwa yashoyemo imari
birimo ubuhunzi n’ibindi byamwinjiriye agatubutse.
Album ye
amaze igihe ayitunganya, ndetse yabwiye InyaRwanda ko yifashishije aba
Producer bakoranye mu bihe bitandukanye cyane cyane abagezweho muri iki gihe mu
rwego rwo kugerageza kujyanisha n’ibigezweho.
Yavuze ko
iyi album ye izaba yihariye kandi izaba ‘itandukanye kure na Album zabanje’. Yumvikanisha
ko abazumva iyi Album bazayumva ‘Young Grace wakuze mu bitekerezo no mu bikorwa’.
Grace
wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ataha he’, avuga ko ashaka gushyira hanze iyi
album muri uyu mwaka. Ati “Album ndaycari kuyikoraho, kandi izaba iriho indirimbo
icumi (10), zakozwe na ba Producer batandukanye.”
Ni album
avuga ko izaba iriho indirimbo zinyuranye zigaruka ku buzima busanzwe,
urukundo, ibyivugo, kwita n’ibindi yizera ko bizanyura benshi. Yumvikanisha ko
indirimbo eshanu mu zizaba zigize iyi album zamaze gutunganywa.
Atangaje ko
agiye gushyira hanze ya Gatatu, nyuma ya Album ya kabiri yise ‘20à22ans’
ikubiyemo amateka ku byo yanyuzemo hagati y’iriya myaka.
Album ye ya
kabiri yayimurikiye mu Karere ka Rubavu mu 2017 ashyigikiwe n’abahanzi barimo Bulldogg,
Ama G, Marina, Aime Bluestone, Lil G n’abandi.
Young Grace
yavuze ko kuba yari amaze igihe atumvikana mu muziki ahanini byaturutse ku
bikorwa by’ubuhinzi amaze igihe ashyizemo imbaraga, aho ahinga ibitunguru,
ibirayi ndetse n’ibisheke. Ati “Yego! Ndabyo ndabikora ku ruhande (Afatanya
ubuhinzi n’umuziki).”
Imyaka 13
irashize, Young Grace ari mu muziki, aho yagiye yigaragaza mu bihembo
binyuranye birimo nka Salax Awards n’andi marushanwa akomeye.
Muri iki
gihe, afite ikiganiro akora yise ‘Single Mother Vibes’ anyuza kuri shene ye
Youtube, kivuga ku buzima bw’umubyeyi urera abana wenyine.
Ubwo yatangizaga iki kiganiro, yavuze ko agamije gushishikariza aba ‘Single Mother’ kudatakaza ibyiringiro by’ubuzima, ahubwo bagaharanira kurera neza abana babo.
Young Grace
yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya Gatatu
Young Grace
yavuze ko iyi album izaba iriho indirimbo 10 yakoranyeho n’abahanzi
batandukanye
Young Grace
yavuze ko amaze iminsi ahugiye mu buhinzi biri mu byatumye adashyira imbaraga
mu muziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ATAHA HE’ YA YOUNG GRACE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DANGEROUS’ YA YOUNG GRACE
TANGA IGITECYEREZO