RFL
Kigali

Amakosa 5 umusore agomba kwirinda ari kumwe n'inshuti z'abakobwa b'umukunzi we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/04/2024 13:11
0


Hari amakosa umusore agomba kwirinda gukora igihe cyose ari kumwe n’inshuti z’umukobwa bakundana, kuko hari igihe ibikorwa runaka ashobora gukora cyangwa kubakorera bishobora kumuviramo gutandukana n’uwo yakundaga kandi atazi ko ariwe wabigizemo uruhare.



Aya ni amwe mu makosa umusore akwiye kwirinda mu gihe ari kumwe n’inshuti z’abakobwa b’inshuti yawe:

1.Irinde kugirana umubano wihariye n’inshuti z’abakobwa b’inshuti yawe

Si byiza ko umusore usanga afitanye ubucuti n’umubano wihariye n’inshuti z’umukobwa bakundana cyane ko iyi myitwarire ishobora gutuma akeka ko ushobora kuba unamuca inyuma, niba hari uburyo ubana nabo we atazi, urumva ko atagushirira amakenga, biturutse kuri uwo mubano udasanzwe.

2. Irinde kubamenera amabanga y’urukundo rwawe n’uwo mukundana:

Kirazira kubwira inshuti z’umukobwa mukundana uko mubana n’umukunzi wawe, kuko nyuma yo kubimenya bagira uko babifata bigatuma hari igihe bishobora kurema umwuka mubi hagati yabo nawe. 

Ntibibujijwe kubisanzuraho ariko ntukwiriye kumena ibanga ry’umukunzi kuko bisa no kumena ibanga ry’urugo. Ese wumva mu gihe umukunzi wawe abimenye kandi akazatahura ko ari wowe ugenda ubivuga bitamugwa nabi ndetse bikaba n’intandaro yo gutandukana kwanyu!.

3. Irinde kumvira inshuti z'abakobwa b’uwo mukundana

Hari igihe usanga umusore yumva amabwire y’inshuti z’umukobwa bakundana, ibi bigaterwa cyane no kuba yarabagize abantu b’ibanze mu rukundo rwe, ibi bigatuma asa n’uha agaciro abo bakobwa b’inshuti ze kurusha uwo akunda. ibi bikaba byatuma yumva amabwire y’abo bakobwa b’inshuti ye.

Nyamara musore ugomba kumenya ko kuba yarazikubwiye ndetse akanazikwereka, utabyitwayemo neza muri izo nshuti hashobora kuba ari ho hava zimwe mu zaguteranya nawe zigamije kukwigarurira, rimwe na rimwe zikaba zajya zinakubwira ibinyoma bimwerekeyeho mu gihe wazihaye umwanya munini wo kuzumva no kuzitega amatwi.

4. Irinde kugirana agakungu n’abakobwa b’umukobwa mukunda:

Ubundi mu rukundo ni byiza kumenya uwo uri we, ukamenya icyo ushaka mu rukundo kandi ukamenya gukunda nk’umuntu mukuru, ukareka iby’abana, ibi bishatse kuvuga iki? Bishatse kuvuga ko mu gihe uri mu rukundo ni byiza kumenya abakobwa b’inshuti yawe. 

Ariko ugomba kumenya umupaka, ukamenya aho ugarukira utazavaho wikorera ishyano kandi ari wowe byose wabigizemo uruhare. Kuko kugirana agakungu kadashira n’inshuti z’umukobwa mukundana atari byiza, kandi nawe musore uramutse ari wowe babikorera byakubabaza.

5. Kugirana umubano wihariye n’inshuti z’umukunzi wawe birasenya

Umusore w’umunyabwenge aba agomba kugendera kure iyi myitwarire kugira ngo bitabangamira umubano we n’umukunzi we. Ni byiza kumenyana n’inshuti z’umukobwa mukundana, ugomba kuzikunda bisanzwe, ukabaganiriza mu kinyabupfura, ariko ntubahe umwanya urenze uwo uha uwo mukundana.

Kandi ukirinda ibi byose tumaze kuvuga, igihe utari kumwe n’umukunzi wawe kugira ngo utamutera umutima mubi no kuba yabibona nabi, maze ubucuti bugakomeza no mu gihe mwaba mwaramaze kubana ba bandi bakazaba inshuti z’umuryango.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND