RFL
Kigali

Kampala igiye kumva umurindi wa Victony umaze kugwiza ibigwi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/04/2024 11:19
0


Victony uri mu basore bakiri bato ariko bamaze kuzamuka neza mu muziki, agiye gutaramira muri Uganda mu birori bitegerejwe na benshi.



Victony w'imyaka 23 yatumiwe mu birori bya Malembe Block bigiye kuba ku nshuro ya Gatatu mu gusoza Ukwezi kwa Mata.

Zimwe mu ndirimbo ze zitezweho kuzatanga ibyishimo bizatigisa Kampala ni Soweto, Kolomental, Apolli na Everything. Ntawavuga izi ngo yirengagize Babylon aheruka guhuriramo na Patoranking.

Muri Werurwe ni bwo byatangiye guhwihwitswa ko Victony azataramira muri Malembe Block. Iki gitaramo kizabera Lugogo Hockey Grounds kuwa 27 Mata 2024.

Ibirori bya Malembe Block byatangiwe muri 2019 haririmba Joeboy. Muri 2022 baje gutumira itsinda ryo mu Bwongereza ryitwa NSG. 

Ibi birori bitegurwa na Milembe Lifestyle bimenyereweho gutumirwamo abavanzi b’umuziki bihagazeho, bitegurwa kandi ku bufatanye na NRG Radio, Nzou Medi Hub, Fenon Records na NTV Uganda.

Kwinjira muri iki gitaramo cyatumiwemo Victony ni ibihumbi 16Frw n’ibihumbi 33Frw, hakaza kandi n'ameza y'ibihumbi 100Frw.

Ubusanzwe Victony [Antony Ebuka Victor] yabonye izuba kuwa 05  Mutarama 2001. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akanagira ubuhanga mu birebana no kurapa.

Victony yavukiye mu gace ka Orsu ho mu Ntara ya Imo, urukundo rw’umuziki rukaba rwarazamutse kubera abahanzi nka Davido, Wizkid, Mi na Falz.

Yaje gusinyana amasezerano n’inzu itunganya ikanareberera inyungu z’abahanzi ya Mainland BlockParty na Jungle Records. Muri Kanama 2020 ni bwo yashyize hanze umuzingo wa mbere yise ‘Saturn’.

Indirimbo Ina Benz ni yo yatumye atangira kwigwizaho igikundiro mu ruganda rw’umuziki. Umwaka wa 2022 wasize umushyize ku rundi rwego kubera ‘Soweto’ yari kuri Outlawa imwe muri EP z’uyu musore.

Yaje guca ibintu kuri TikTok bituma ayisubiranamo na Rema na Don Toliver maze ikomeza kuza imbere mu Bwongereza, Netherlands, Switzerland na Canada.

Victony yinjiye mu muziki nk’umuraperi ariko aza gutangira gukora n’izindi njyana nka RnB, Trap na Afropop.

Izindi ndirimbo ze zakunzwe harimo Holy Father yakoranye na Mayorkun yanaje mu ndirimbo zikunzwe kuri Billboard ikaniharira Apple Music Nigeria.

Afitanye kandi indirimbo na Rexxie umwe mu bahanga mu muziki uri no mu babashije kwegukana Grammy. 

Victony aheruka gusoza amasomo muri Kaminuza ya Owerri [FUTO] aho yasoreje mu ishami rya Petrochemicla Engineering.

Kuwa 21 Mata 2021, yigeze kugira impanuka ikomeye y’imodoka yanaguyemo inshuti ye na we bigasaba ko bamubaga agakomeza kugendera mu kagare kugera mu Ukuboza 2021. Yaje guhita yitabira igitaramo yahuriyemo na Davido na Mayorkun.Victony amaze kugira indirimbo zitari nkeya zikunzwe ariko by'umwihariko Soweto yanaje gusubiranamo n'abarimo RemaIzina riragenda rizamukana no kwiyungura ubumenyi aho aheruka gusoza Kaminuza binajyana n'ubutunzi kuko ubu abarirwa mu arenga Miliyoni y'amadoraliYakuze akunda cyane abahanzi nka Davido na Wizkid ari na bo afatiraho urugeroByitezwe ko igitaramo azakorera muri Uganda kizitabirwa n'ibihumbi by'abantu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND