RFL
Kigali

Yatekeye urusenda Drake ruramuzonga: Ibitangaje kuri Tems ugiye gushyira hanze umuzingo wa mbere

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/04/2024 13:58
0


Tems yamaze gutangaza ko muri Gicurasi azashyira hanze umuzingo wa mbere, bikaba ari nyuma y’urugendo rw’ubuzima yaba urw’umuziki n’ubusanzwe.



Tems aritegura gushyira hanze umuzingo ndetse aheruka gusogongeza abakunzi be imwe mu ndirimbo izaba iriho. Uyu muzingo azashyira hanze muri Gicurasi witwa ‘Born in the Wild’.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo yasogongeje abakunzi be kuri uyu muzingo ubwo yari mu iserukiramuco rya Coachella. Amakuru yagiye hanze ni uko iyi izaba ikubiyeho zimwe mu ndirimbo zifite inkuru zivuga ku buzima bw’uyu mukobwa.

Tems afatanije na Justin Bieber kandi baheruka guha ibyishimo abakunzi b’umuziki w’uyu mukobwa muri Coachella. 

Tugiye kubagezaho bimwe mu bintu byihariye kuri uyu mukobwa.

Yavukiye muri Nigeria

Tems ubusanzwe witwa Temilade Openiyi, yavukiye muri Lagos, muri Nigeria, akaba avuka kuri nyina w’umunya-Nigeria na se w’umwongereza akaba n’umunya-Nigeria.

Yaje kujyana n’ababyeyi be gutura mu Bwongereza ubwo yari akiri muto, gusa ntiyaje gukomeza kubana nabo kuko yaje gusubirana na nyina muri Nigeria ubwo bari bakimara gutandukana.

Yize ibirebana n’Ubukungu muri Kaminuza

Nk'uko bitangazwa, uyu mukobwa yize amasomo agendanye n’Ubukungu muri Kaminuza ya Monash muri Afurika y'Epfo. Mu bihe by'akaruhuko yabaga yandika umuziki ni na we ubwe wiyigishije gutunganya umuziki.

Mu mwaka wa 2020 yashyize hanze uruhurirane rw’indirimbo

Muri Nzeri 2020 ni bwo yashyize hanze EP ya mbere yise ‘For Broken Ears’ yari iriho indirimbo yise ‘Damage’ yaje kuzamuka ikagera ku mwanya wa mbere kuri Apple Music Nigeria.

Bidatinze uyu mukobwa, yahise atangira guhangwa amaso kubera uruhare yagize mu ndirimbo "Essence" ya Wizkid yahataniye ibihembo bya Grammy ikaza no kwinjiramo Justin Bieber.

Amaze gukora n’abahanzi bakomeye ku isi barimo Drake, Future na Beyonce, ubu akaba ari bwo agiye gushyira hanze umuzingo wa mbere.

Ari mu bahanzikazi bacye nyafurika bamaze kwegukana Grammy

Muri 2023 ni bwo yaciye agahigo ko kwinjira mu bahanzikazi nyafurika bacye bamaze kwibikaho Grammy Award kubera uruhare yagize mu ndirimbo ‘Wait for You’ yahuriyemo na Drake na Future.

Uretse ibyo bihembo, amaze guhatanira no kwegukana ibindi bikomeye ku isi nka Soul Train Music, BET na American Music Awards.

Yahataniye Oscar

Nubwo ari umuhanzikazi, yagize uruhare mu ikorwa rya Lift Me Up indirimbo ya Rihanna yifashishijwe muri ‘Black Panther: Wakanda Forever’. Ibi byatumye abasha kwinjira mu bahataniye ibihembo bikomeye ku Isi muri filime.

Tems yerekanye abahanzi nka Alicia Keys, Burna Boy na Lauryn Hill mu bo afatiraho urugero

Uyu mukobwa yigeze kumvikana avuga ko yakabaye avuga ko umuziki we awukomora kuri nyina, ariko uyu mubyeyi nta na rimwe yumvaga umuziki wundi utari uwo kuramya no guhimbaza Imana, ibi yabitangariza The Fader.

Aha ni na ho yahereye agaragaza ko ubwo yakuraga yatangiye kwishakira imiziki yifuza nk'iya Lil Wayne na Aaliyah.

Mu nyuma yaje kwisanga afatira urugero ku bahanzi bakomeye nka Burna Boy, Alicia Keys, Adele na Lauryn Hill kubera uburyo yakundaga kubumva.

Mama we ari mu bo bamaze gukorana indirimbo

Kubera urukundo Tems akunda nyina wanamureze, mu kumuha icyubahiro akwiriye yifashishije ijwi ry’uyu mubyeyi mu ndirimbo Témìládè Interlude iri kuri EP y’uyu muhanzikazi yise ‘For Broken Ears’.

Bwa mbere ahura na Drake yamutekeye inkoko n’umuceri!

Mu mwaka wa 2021 ni bwo Drake yitabaje Tems mu ndirimbo ‘Fountains’. Uyu mukobwa yatangaje ko muri icyo gihe ubwo bahuraga yamutekeye umuceri n’inkoko, gusa urusenda rukamuzonga.

Tems yafungiwe muri Uganda

Muri 2020 uyu mukobwa yatawe muri yombi ubwo yari ari muri Uganda ari kumwe na Omah Lay aho bazizwaga kuba batubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Baje kurekurwa bamaze iminsi ibiri bafunze ndetse Guverinoma ya Uganda isaba imbabazi kuba yarabataye muri yombi ivuga ko habayemo kwibeshya mu buryo bumwe n’ubundi.

Abakunzi ba Tems uri mu bahanzikazi bato ariko bari ku ruhembe mu muziki ku isi bazumva umuzingo we wa mbere muri GicurasiAmaze kwibikaho ibihembo bitari bicye kandi bifite igisobanura gikomeye mu buzima bw'umuziki ku isiAri mu bahanzikazi mbarwa muri Afurika bamaze kwerekana ko uyu mugabane wihagazeho mu muzikiUmutungo w'uyu mukobwa ubarirwa muri Miliyoni zisaga 5 z'amadorali, umuzingo agiye gushyira hanze ukaba witezweho kuzamukorera amateka akomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND