RFL
Kigali

Ibitangaje kuri Graça Machel, umugore umwe rukumbi washakanye n’Abakuru b’Ibihugu bibiri bitandukanye

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/04/2024 18:43
0


Umunyapolitiki ukomoka muri Mozambique, Graça Machel, ni we mugore umwe rukumbi mu mateka waciye agahigo ko gushyingiranwa n’abakuru b’ibihugu bibiri bitandukanye, Mozambique n’Afurika y’Epfo.



Graça ni umunyapolitiki umaze kubaka izina mu gihugu cye no ku mugabane wa Afurika dore ko yamaze igihe kirenga imyaka 10 ari Minisitiri w’Uburezi n’Umuco muri Mozambique, akaba yaranakoze nk’impuguke ku bibazo by’abana mu Muryango w’Abibumbye (UN).

Graça Simbine Machel yavutse ku ya 17 Ukwakira 1945, avukira i Gaza, muri Mozambique, akaba umuhererezi mu muryango w'abantu batandatu. Se yapfuye habura ibyumweru bitatu ngo avuke, asiga amabwiriza avuga ko umwana we agomba kuziga amashuri ahambaye.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, itorero rya Metodiste ryamuhaye buruse yo kwiga muri kaminuza ya Lisbonne riherereye muri Porutigali, ahitamo kujya kwiga ibijyanye n'indimi.

Ubwo yigaga muri iyi kaminuza, igipolisi cy’ibanga cyakoze ubugenzuzi bukomeye muri Porutigali, biba ngombwa ko Graça areka amashuri maze ahungira mu Busuwisi.

Mu 1973 yasubiye muri Tanzania, maze yinjira mu ishyaka rya FRELIMO aho yahuriye n'umugabo we wa mbere, Samora Machel wabaye Perezida wa mbere wa Mozambique.

Ku ya 25 Kamena 1975, ni bwo Mozambique yabonye ubwigenge maze Samora Machel agirwa Perezida wa mbere w’iki gihugu cyari gishya icyo gihe.

Igihe yarahiraga kuba Perezida wa Mozambique, Samora Machel yari yarapfakaye nyuma y’uko umugore we Josina, yitabye Imana azize indwara ya leukemia mu 1971. 

Muri Nzeri 1975, Graça yashakanye na Perezida Samora maze aba umudamu wa mbere w'iki gihugu, ahuza izi nshingano no kuba Minisitiri w’Uburezi kugeza 1986.

Kuva ubwo Graça wari usanzwe yitwa Simbine yaje gufata izina rya Machel nyuma yo gushakana n’uwahoze ari umukuru w’igihugu y’amezi atatu gusa uyu mugabo akigejeje ku bwigenge.

Nyuma y’imyaka 11 bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo, ku wa 19 Ukwakira mu 1986 Samora Machel yaje kwitaba Imana azize impanuka y’indege yabereye mu misozi ya Lebombo ku mupaka wa Mozambique na Afurika y’Epfo. 

Ibi byaje gutuma Graça ahabwa akazina ka Jackie Kennedy wa Afurika, kuko yari ahuje amateka na Jackie Kennedy wari umugore w’uwahoze ari umukuru w’igihugu wa Leta zunze ubumwe za Amerika, bakaba bari bahuje ibyago byo gupfusha abagabo bakiri ku butegetsi.

Samola Machel yasigiye Graça abana babiri ari bo Josina na Malengane.

Mu 1998, mu birori by’ibanga Graça yashyingiranywe na Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo. Ubukwe bw’aba bombi bwari igitangaza, kuko bwabaye ku munsi w’isabukuru y’amavuko y’imyaka 80 y’umunyabigwi Mandela, bwitabirwa n’abashyitsi bakomeye bo ku rwego mpuzamahanga barenga 2,000.

Amaze gushyingiranwa na Mandela, Graça yafashe umwanya wa Madamu wa Perezida wa Afurika y'Epfo afite imyaka 52.

Graça akomoza ku ishyingirwa rye na Mandela yaragize ati: “Twese twari dukuze, dutuje, kandi twari tuzi agaciro k’urushako.”

Nelson Mandela, nawe yaje kwitaba Imana mu 2013, bigira Graça umugore wa gatatu w’uyu mukambwe nyuma ya Evelyn Wase na Winnie Mandela, anafata izina ‘Mandela’ guhera ubwo yitwa ‘Graca Machel Mandela.’

Ubwo yasangizaga ikinyamakuru The Guardian iby’agahinda yatewe no gupfakara kabiri, yaragize ati “Niba ushobora kwiyumvisha uburyo miliyoni z’abantu bafashe iki gihombo, ubwo ushobora kumva icyo bivuze kuri njye, kuhaba kwe, kuzuza buri gice cy’ubuzima bwanjye, buri gace k’ubuzima bwanjye arimo none ubu ni uburibwe, ubu icyo gice kirimo ubusa kandi kiri gushakisha, kugeza n’aho wishaka ubwawe. Wiyumva nk’aho nawe muri wowe hari icyahindutse kuko ibi ntibyakubaho ngo ugume uko wari umeze”.

Graça yabaye hafi ya Mandela no mu burwayi bwe kugeza yitabye Imana. Graça yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye ku rwego rwa Afurika n’Isi muri rusange birimo nk’icyitwa World’s Children’s Prize yahawe muri 2005.

Ku ya 24 Ukwakira mu 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye uyu mugore muri Village Urugwiro, aho yari ari mu Rwanda yitabiriye inama y’Ihuriro Nyafurika ku bikorwa by’ubugiraneza (African Philanthropy Forum) yari iri kubera i Kigali.

Graça w’imyaka 79 yari yitabiriye iyi nama nk’uwashinze ikigega ‘GracaMachelTrust’, gitinyura abagore kwinjira mu myanya y’ubuyobozi kandi kigaharanira n’uburenganzira bw’abana, nka kimwe mu bituma afatwa nk’umwe mu bakora ibikorwa by’ubugiraneza ku mugabane wa Afurika.


Graca Machel ni we mugore rukumbi waciye agahigo ko gushyingiranwa n'abakuru b'ibihugu bibiri


Yashakanye na Nelson Mandela wahoze ari Perezida wa Afurika y'Epfo nyuma yo gupfakara ku nshuro ya mbere

Mbere Graca yari yarashakanye n'uwahoze ari Perezida wa Mozambique, Samora Machel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND