RFL
Kigali

Rwamagana:Hibutswe abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:20/04/2024 21:30
0


Mu karere ka Rwamagana habereye igikorwa cyo Kwibuka abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024,Abayobozi barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko, Hon Tito Rutaremara  n'abagize inama y'umutekano itaguye mu Ntara y'Iburasirazuba n'akarere ka Rwamagana, Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Intara  ,abagize inama  y’Igihugu y’Abagore ndetse n'abanya-Rwamagana  bibutse   abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa ku rwego rw'Igihugu  cyabereye Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Sovu mu  Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, mu ijambo rye yagarutse ku ruhare abari abayobozi bayoboraga amakomini ane yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana, bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Mu buhamya bwatanzwe na  Uwimana Angelique warokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku mashuri abanza ya Sovu ,yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka 17, ahamya ko nubwo yari umwana hari byinshi yabonye byagaragazaga 

Ko Abatutsi batotezwaga  ku buryo n'abana bajyaga kuvoma abandi bana bakababuza kuvoma bazizwa kuba Abatutsi.

Uwimana yavuze ko yavuze ko muri Segiteri Sovu batangiye kwica abatutsi tariki ya 13 ubwo abagabo n'abahungu bababwiye ko bagiye gukumira ibitero by'i Munyaga ariko ntibagereyo  ngo bagaruke kuko bamwe bishwe abandi bagabo bagahungira mu Bitare bya Rutonde  .

Yagarutse ku buryo interahamwe zo muri Segiteri ya  Sovu zasambanyaga  abagore n'abakobwa . Interahamwe z'abagabo  bakuze zasambanyaga ababyeyi mu gihe abana bazo bafataga abana babo zikabasambanya .

Ngo mbere yo kujya ku mashuri hari interahamwe zashyize  mu nzu bamwe mu babyeyi n'abana babo barayitwika  ariko ku  bw'amahirwe ntibahiriyemo.

Kuca ku itariki ya 16 na 17 Mata 1994, abagore n'abana bagiye ku mashuri babwirwa ko abagore n'abana batazongera kubica ,bageze ku kigo cya Ep Sovu , bafungiranwe mu mashuri bacana umuriro babuka urusenda  kugira ngo abatapfuye bitsamure nabo  interahamwe zibice .

Seminega Jean de Dieu wari uhagarariye imiryango ine yashyinguye mu cyubahiro imibiri 10, yashimiye Leta y'u Rwanda na Perezida Kagame kubera uburyo bafashije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kudaheranwa n'amateka ahubwo bagafashwa Kwibuka biyubaka.

Seminega yavuze ko imibiri 10 yashyinguwe mu cyubahiro harimo imibiri umunani y'Abatutsi biciwe mu  cyahoze ari Segiteri Kaduha ubu ni    mu kagari ka Kaduha Umurenge wa Munyaga .

Iyo mibiri yabonetse mu Murenge wa Munyaga bari barayijugunye mu cyobo kimwe . Hanashyinguwe imibiri ibiri y'Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Segiteri Sovu ubu ni  mu Kagari  ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro.


Nyirajyambere yavuze ko kwica abana n'abagore ari ikimenyetso cy'uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe ubugome ndengakamere 

Mu Ijambo rya Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Nyirajyambere Belancille wari umushyitsi Mukuru,  yavuze ko  kwibuka abagore n’abana ari ukuzirikana ubugome ndengakamere bishwemo  hagamijwe kurimbura no kuzimya imiryango, uhereye ku mugore we soko y’ubuzima

Yagize ati "Kwica umugore n’umwana, ni ikimenyetso ndakuka kigaragaza umugambi wo kuzimya umuryango ukanawubuza kuzongera gushibuka. Ni ukuzimya igihugu kuko umuryango niwo shingiryo ry’imbaga y’abanyarwanda."

 Nyirajyambere yakomeje avuga  ko Kwibuka abagore n'abana ari umwanya wihariye wo guha agaciro n'icyubahiro byihariye abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kongera gukangurira abagore kuba intangarugero mu kwimakaza indangagaciro z’umuco no  kubiba urukundo n’amahoro.

Mu rwego rwo gufasha  Kwibuka twiyubaka, Inama y'Igihugu y'Abagore mu  mu karere ka Rwamagana n'abafatanyabikorwa batandukanye bashyikirije umubyeyi witwa Kampire Belancile utuye mu Karere ka Rwamagana mu  Murenge wa Kigabiro  inzu bamwubakiye kandi bayishyiramo ibikoresho by'ibanze.

 Uwo mubyeyi wubakiwe inzu yashimiye Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashimira Akarere ka Rwamagana ndetse n'Inama y'Igihugu y'Abagore yamutuje mu nzu nziza .



Kampire Belancille yatashye inzu yubakiwe



Hon Tito Rutaremara yifatanyije n'Abanya-Rwamagana Kwibuka abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Imibiri 10 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Sovu 











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND