RFL
Kigali

Amasomo 6 akomeye ukwiye kwigira kugutandukana n'uwo wihebeye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/04/2024 12:15
0


Iyo uwo mwakundanaga akwanze, usigarana agahinda no kumva wanze ibintu byose ndetse ugatangira kugira ugushidikanya kwinshi haba ku bushobozi bwawe bw’imibanire n’urukundo ndetse ukanatangira kwibaza niba hari icyizere ko uzongera kubona umukunzi uguhoza amarira.



Nyuma yo gutandukana n’uwo mwakundanaga wumva ko ari ibihe bigoye gucamo. Bamwe baza bakwihanganisha bakubwira ko bizashira ndetse ko uzabona undi mukunzi ukurutira uwa mbere,…Ariko ukuri ni uko mu mutima wawe uba wamaze gusandara utaba wiyumvisha ko ibyo byashoboka. Bamwe bishobora kubatwara iminsi, ibyumweru, amezi abandi imyaka kugira ngo babashe gukira icyo gikomere.

Nyuma yo gutandukana n’uwo mwakundanaga ari byiza ko ureka amarangamutima ufite akajya hanze, ukirinda kuyagumana ku mutima, ugasa nukora ikiriyo cy’uwo mubano uba umaze kurangira.

Urubuga Lifehack rutangaza ko  igihe byasaba umuntu kwikura muri iryo curaburindi, uko biri kose ngo birangira abaye umunyembaraga ndetse icyo gikomere kikazamuha ubunararibonye buzamufasha kugira imbere heza. 

Dore amasomo 6 uba ukwiye kwiga nyuma yo gutandukana n’uwo mwakundanaga:

1. Uburibwe n'agahinda birashira

Iyo umaze gutandukana n'uwo wari warihebeye bigutera akababaro n'umutima ugashengurwa. Iyo ako kanya bikiba uba wumva utazongera kwishima nk'uko byahoze mbere y'uko uwo wakundaga akwanga. Gusa ukuri ni uko uko iminsi yicuma ni nako ako gahinda kagenda gashira. Bihe igihe ubanze ukire ibikomere watewe n'umukunzi wawe maze n'agahinda n'uburibwe bizashira.

2. Urakomeye kurenza uko ubitekereza

Mu gihe utandukanye n'uwo wakundaga cyane biguca intege ukiyumva nk'umunyembaraga nkeye bitewe n'uburyo ugira ibyuyumviro bibabaje ndetse wakwibuka n'ibihe byiza wagiranye nawe bikaba byanagutera kurira. Ariko kuba warira ntibisobanuye ko uri umunyantege nke ahubwo urakomeye kurenza uko ubyibwira kuko ubaye udakomeye ntiwabasha guca muri ibyo bihe wemye.

3. Ibyishimo byawe bihera kuri wowe

Nyuma yo kurira, ugomba kwibuka ko kwishima kwawe bihera kuri wowe. Nibwo uzamenya ko ibyishimo byawe ari wowe bigirira umumaro, ko udakwiriye kugira uwo wikoreza umutwaro wo kubigushakira.

4. Igihe gikemura byose

Ni kenshi uzakunda kumva abantu bakoresha iyi mvugo ariko niko kuri k’ubuzima. Ntabwo ushobora kwibagirwa uwo mwahoze mukundana ariko uko iminsi igenda ishira nibwo ugenda ubona ko byose bigenda bishira, ugatangira kubona ko wabaho utamufite kandi ukishimira ubuzima ubayemo.

5. Ugomba kubanza kwikunda mbere yo gukunda undi

Agahinda no kumva uhemukiwe bikwigisha kumenya ko ukwiriye kubanza kwikunda mbere yo kugira undi wese ukunda. Kwikunda ni ukwishimira uko turi, kugena igihe cyo kwishimisha no kwiyitaho, kutima umubiri wacu ibyo wumva wifuza,…Numara kumenya kwikunda ni bwo uzatangira no gukunda abandi.

6. Uziga guhangana n’ukuri

Gutandukana n’uwo mukundana akenshi hari uruhare runaka uba wabigizemo rwaba ruziguye cyangwa urutaziguye. Nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe, uziga kumenya gushakisha uruhare ufite mu kibazo cyabaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND