Umukino wahuzaga AS Roma na Udinese, wasubitswe inyuma y'impanuka idasanzwe yabaye ku munota wa 71.
Ubwo AS Roma yakinaga na Udinese mu mukino wa Shampiyona yo mu Butaliyani, umukino wasubitswe ku munota wa 71, ubwo myugariro wa AS Roma Evan Ndicka yagize ikibazo gikomeye, akajya kwitabwaho n'abaganga.
Kugeza ubu ntabwo haratangazwa uko myugariro Evan ubuzima bwe buhagaze, gusa ubwo abakinnyi bagenzi be bamusuraga aho bari bari kumukorera ubutabazi bw'ibanze, byabaye ngombwa ko umukino usubikwa.
Umukino wahagaze amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Igitego cya AS Roma cyatainzwe na Lukaku, mu gihe icya Udinese cyatsinzwe na Roberto Pereyra .
Umukino wa AS Roma na Udinese wasubitswe kubera impanuka idasanzwe ya Evan Ndicka, waguye mu kibuga ubu akaba ari kwitabwaho n'abaganga
TANGA IGITECYEREZO