RFL
Kigali

Kwibuka30: Filime 10 zerekana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/04/2024 16:40
1


Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasize ibikomere mu mitima ya benshi, yandikwaho ibitabo n’abanyarwanda n’amahanga; ikorwaho filime ndende n’ingufi mu rwego rwo gusigasira amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi.



Buri mwaka tariki 07 Mata, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Filime n’ibitabo byanditswe kuri Jenoside byerekana uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Ariko hari umubare munini ku Isi winangiye ugipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari filime nyinshi zirimo esheshatu zibumbatiye amateka akomeye ya Jenoside zirimo izi umunani (8) zigaragaza uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa:

1. “The 600, The Soldier's Story”

Iyi filime ifite iminota 115’ ivuga ku ruhare rwa Batayo ya 3 y'ingabo za RPA mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ikarokora Abatutsi benshi muri Mata 1994.

Yakinnyemo abari mu ngabo icyo gihe, abari bayoboye urugamba icyo gihe, abarokotse batanze ubuhamya bukomeye n’abandi. Iyi filime yatunganyijwe n’Umunya-Amerika Richard Hall afatanyije na Annette Uwizeye.

Richard avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma yo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu, yiyemeza kwerekana ukuri ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ingoro y'amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y'u Rwanda Paul Kagame tariki 13 Ukuboza 2017. Kuri ubu, kureba iyi filime ni ubuntu.

2. Imbabazi: The Pardon

Iyi filime yagiye hanze mu 2013. Ni imwe muri filime zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi zatwaye ibihembo byinshi mu ruhando mpuzamahanga.

Yanditswe ndetse iyoborwa n’umunyarwanda Joel Karekezi. Ivuga inkuru y’abasore babiri Manzi na Karemera baba ari inshuti ariko kubera ikibazo cy’amoko baba badahuje (Karemera aba ari umututsi naho Manzi ari umuhutu), baza kwisanga ku mpande ebyiri zishyamiranye aho Manzi yica umuryango wa Karemera.

3. Grey Matter

Iyi filime yanditswe ndetse iyoborwa n’umunyarwanda Kivu Ruhorahoza. Ivuga inkuru eshatu zinyuranye ariko zose zikaza guhurira hamwe.

Inkuru ya mbere ivugwa muri iyi filime ni iya Barthazard uba wifuza gukora filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yise "Le cycle du Cafard", aho aba ari gushakisha inkunga yo kuyikora ariko Leta ikanga kuyitera inkunga bitewe n’uko iba ivuga ku ngaruka Jenoside yasize.

Inkuru ya kabiri ivugwa muri iyi filime ni inkuru iba ivugwa muri iyi filime ya Barthazard aho aba avuga umuntu wagize uruhare muri Jenoside uba uri mu buhungiro hanze y’igihugu.

Naho inkuru ya Gatatu ikaba ivuga ku bavandimwe Yvan na Justine baba baraburiye umuryango wabo muri Jenoside baharanira kwiyubaka. Iyi filime yagiye hanze mu 2011, igaragaramo umuhanzikazi Nirere Ruth wamamaye nka Nirere Shanel n’abandi.

4. Long Coat

Iyi filime yakozwe mu 2009, yanditswe ndetse iyoborwa na Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco. Ivuga inkuru y’umwana w’umuhungu uba ukomoka mu muryango wakoze Jenoside, uba wifuza guhindura amateka y’umuryango we.

Ikoti rirerire (Long Coat) rigaragara muri iyi filime niryo iba ishingiyeho, dore ko riba rifite igisobanuro kinini ku mateka y’umuryango we. Iyi filime igaragaramo ibyamamare nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru Jimmy Gatete, Hon. Edouard Bamporiki, umuhanzi Mani Martin, umuhanzikazi Nirere Shanel n’abandi. 

5. Sometimes in April

Iyi filime yakozwe mu 2005 nayo ni imwe muri filime zikomeye zakozwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yanditswe ndetse inayoborwa n’umunyahayiti (Haiti), Raoul Peck.

Ivuga inkuru y’abavandimwe babiri, Honore Butera (Oris Erhuero) uba ari umunyamakuru wa RTLM na Augustin Muganza (Idris Elba) uba ari umusirikare wa EX-FAR, aho Muganza aba yararongoye umukobwa w’umututsikazi bafitanye abana batatu.

Mu gihe cya Jenoside, Honore na Augustin bibonera n’amaso yabo ubwicanyi bukorerwa imbaba isaga miliyoni y’abatutsi, harimo n’abo mu muryango wabo. Iyi filime igaragaramo abakinnyi ba filime bakomeye nka Idris Elba ari nawe ukina yitwa Augustin Muganza, Oris Erhuero, umunyarwandakazi Carole Karemera n’abandi.

6. Shake Hands with The Devil

Ni filime-mpamo ishingiye ku gitabo cy’iryo zina cyanditswe na Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’abibumbye zacungaga amahoro mu Rwanda, MINUAR, aho we n’amaso ye yiboneye urupfu rw’agashinyaguro Abatutsi bapfuye mu 1994, mu gihe isi yose yari yamwimye amatwi ubwo yatabarizaga iyi mbaga yicwaga.

Iyi filime yakozwe mu 2004, igaragaramo Romeo Dallaire atanga ubuhamya by’ibyo yabonye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

7. Shooting Dogs

Iyi filime kandi yitwa "Beyond the Gates". Ivuga ku mateka yabaye mu ishuri rya ETO Kicukiro mu gihe cya Jenoside, ubwo abatutsi bahicirwaga nyuma y’uko ingabo za MINUAR zanze kubarinda ubwo zazaga gucyura abanyaburayi bahabaga zigasiga Abatutsi mu menyo y’interahamwe zahise zibatsemba.

Iyi filime yayobowe na Michael Caton-Jones igaragaramo abakinnyi nka John Hurt, Hugh Dancy n’abandi.

Impamvu iyi filime yiswe "Shooting Dogs", ni uko nyuma y’uko imibiri y’abatutsi yari ikomeje kuba myinshi mu nkengero za ETO Kicukiro, abasirikare ba MINUAR bari barinze iki kigo baje gusaba padiri Christopher ko barasa imbwa zikomeje guteza umutekano mucye zirya iyo mibiri, ariko Padiri Christopher akibaza impamvu bashaka kurasa izo mbwa aho kugira ngo bahagarike impamvu iyo mibiri iri kwiyongera.

8. A Sunday in Kigali

Iyi filime yakozwe n’umunya-Canada, Robert Favreau. Ivuga inkuru y’umunyamakuru Bernard Valcourt uba ari mu Rwanda akaza gukundana n’umunyarwandakazi Gentille, ariko ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi bikaza kubatandukanya.

9. 94 Terror

Ni filime igaruka ku nkuru y’umukobwa witwa Keza warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ikagaruka ku bibazo yahuye nabyo muri icyo gihe ndetse n’uko yabuze umuryango we wishwe muri Jenoside.

Iyi fillime kandi yerekana urugendo rwe n’inshuti ze, Mutesi na Shema bajya ku mugezi w’Akagera aho barimo kugerageza guhungira muri Uganda.

Yatsindiye ibihembo bitandukanye birimo icya ‘Best Viewers’ Choice Movie Award’ mu 2018, kivuye mu Iserukiramuco rya ‘Uganda Film Festival Awards’ nyuma y’icyumweru kimwe gusa isohotse. Yatsindiye kandi Igihembo cya ‘Best Costume Award’ mu Iserukiramuco rya ‘African Film Festival’ ryabereye muri Leta ya Texas mu 2019. Yanahataniye kandi Igihembo mu Irushanwa rya ‘Golden Movie Awards Africa’ ryabereye muri Ghana.

Yayobowe na Mulindwa Richard ikinwa na Joan Agaba, Doreen Nabbanja, Muyimbwa Phiona n’abandi, ikaba yarasohotse mu 2018.

10. My Neighbor My Killer

Ni filime y’Abafaransa ndetse n’Abanyamerika yasohotse mu 2009, iyoborwa na Anne Aghion, ikaba yibanda cyane ku Nkiko Gacaca.

Muri iyi filime, hagaragaramo uburyo Inkiko Gacaca zagizwemo uruhare n’abaturage, aho imanza zayoborwaga n’abaturage babaga batoranyijwe n’abandi bari bazwi nk’Inyangamugayo. Ni filime nziza yagufasha gusobanukirwa ishusho ngari y’Inkiko Gacaca.

Amashusho y’iyi filime yafashwe mu gihe cy’imyaka 10, aho igaragaza uburyo Inkiko Gacaca zabaye umuyoboro wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko zatumye Abanyarwanda bongera kubana bashyize hamwe.

Ni filime yatsindiye ibihembo bitandukanye nk’icya filime mbarankuru nziza mu Iserukiramuco rya ‘Montreal Black Festival’. Iyi filime kandi yahanganiye ibihembo mu Iserukiramuco rya ‘Gotham Best Documentary Award.’ Ni filime yerekanywe muri kaminuza nyinshi zo ku Isi yose.

Izi ni zimwe muri filime nyinshi zakozwe ku mateka y’u Rwanda ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kandi hakaba hagikorwa izindi mu rwego rwo gukomeza kubika amateka ndetse no kwifashisha ubuhanzi muri Cinema mu kubaka ejo hazaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IRADUKUNDA 2 weeks ago
    Ndabashimiye kubwamakuru muduhaye njyewe nkizi filmes sindazireba rero binteye amatsiko yo kuzishakisha nkazireba nkamenya byishi kuri Genocide yakorewe abatursi 1994. Murakoze turabakunda.





Inyarwanda BACKGROUND