RFL
Kigali

Madederi yagaragaje imyitwarire ikwiye kuranga abakinnyi ba filime mu #Kwibuka -VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:11/04/2024 15:39
0


Umukinnyi wa filime, Dusenge Clenia wamamaye nka Madederi yifatanije n’abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka nku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ,agaruka ku ruhare rwa sinema nyarwanda nyuma y’imyaka 30 ishize ndetse atanga inama z’uko ababarizwa muri uyu mwuga bakwiye kwitwara mu bihe bwo Kwibuka.



Madederi wamamaye muri filime ya Papa Sava yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse asaba buri munyarwanda Kwibuka ariko yiyubaka.

Uyu mukinnyi wa filime yashishikarije abanyarwanda byumwihariko urubyiruko ndetse n'ababarizwa muri sinema nyarwanda kumenya inshingano basabwa kubahiriza mu gihe cyo Kwibuka n'uburyo bakwiye kwitwara.

Dusenge Clenia ati “ Uko abakinnyi ba filime cyangwa ababarizwa muri sinema bakwiye kwitwara muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , icya mbere ni ugusura inzibutso bikabafasha kumenya amateka atandukanye no kumenya ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi.

"Icya kabiri ni kuba hafi abarokotse Jenoside kugirango babashe kubitaho aho babakeneye. Icya gatatu ni ukujya mu biganiro bitandukanye  nk’urubyiruko kugira ngo barusheho  kumenya ndetse no gusobanukirwa amateka yaranze Igihugu cy’u Rwanda".

Madederi mu kinganiro na InyaRwanda  yavuze ko abakinnyi ba filime bafite inshingano yo gutanga amakuru ku gihe,  igihe cyose babashije kumva abapfobya ndetse bagahakana Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe kubakurikirana. Basabwa gukoresha ibihangano byabo ndetse n’imbuga nkoranyambaga batanga   zabo ubutumwa  batanga ubutumwa bufasha abantu kumenya amateka yaranze abanyarwanda.

Uyu mukinnyi wa filime yagarutse ku ruhare sinema nyarwanda yagize mu gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

Ati “ Hari nka filime zagiye zikorwa zikajya hanze yaba mu ma festival cyangwa izagaragaye ahantu henshi hatandukanye, zagiye zifasha abanyarwanda mu gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda”.

 Madederri avuga ko filime ziri mu bintu bitanga ubutumwa byihuse mu gihe gito ndetse zikagera ahantu hanini hashoboka bityo akaba ashishikariza abanditsi ba filime ndetse n’abazikina gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda binyuze mu mwuga wabo.

Ati “ Nk’umukinnyi wa filime inama natanga ku bantu batunganya filime ndabashishikariza gukomeza gukora ibihangano cyangwa se filime zitandukanye zivuga ku mateka yaranze igihugu muri iyi myaka itambutse, kuko amateka yacu ari magari arimo byinshi byakorwaho abavuka mu myaka iri imbere bakazafashwa kumenya amateka.

“ Ndashishikariza abantu bose kwitabira ibikorwa byo Kwibuka kuko ntabwo ari ibikorwa byagenewe bamwe ngo abandi basigare, ni ibikorwa byacu twese nk’abanyarwanda tugomba kwisangamo kandi tukubahiriza”.


KANDA HANO WUMVE INAMA YA MADEDERI KU BABARIZWA MURI SINEMA NYARWANDA NDETSE N'ABANYARWANDA MURI RUSANGE MU GIHE CYO KWIBUKA ABATUTSI BISHWE MURI JENOSIDE 

">

"
  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND