RFL
Kigali

Yategetswe kwinjiza isura ye mu bwonko bw'Umututsi watemwe, Mukuru we yigurira isasu ryo kumwica! Inzira y'umusaraba ya Papa Buryohe

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:9/04/2024 13:31
0


Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Otto Ahmed uzwi nka Papa Buryohe kuri Buryohe Tv, yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo ubwo abatutsi batsembagwa benshi bakamupfira mu maso areba.



Ubwo yari amaze iminsi mu bitaro bya CHUK arwaje mama we yari akiri muto cyane ku buryo yabonaga imirambo y’abantu izanwa mu buruhukiro ndetse n’inkomere nyinshi z’abatutsi bicwaga, nibwo yatangiye gusobanukirwa ko indege yarimo Habyarimana yarashwe hagatangira kwicwa inzirakarengane z’abatutsi.

Hatanzwe itegeko ko abatutsi barwariye ku bitanda bakurwaho bikaryamaho abasirikare ba Habyarimana barashwe. Bafashe nyina wari urwariye ku gitanda bamunigisha umugozi wa serumu kugeza ashizemo umwuka, gusa umurwaza bari begeranye utarahigwaga amucira amarenga ngo ahunge nawe batamwica.

Yatangiye kubaho nabi umubyeyi we amaze kwamburwa ubuzima, ahura n’ikibazo cy’inzara bituma yigira inama yo kwerekeza kuri kantine ahagurishirizwaga ibiryo kugira ngo arebe ko yabona icyo ashyira munda, ariko byasaga naho yigemuriye abicanyi.

Ubwo yahageraga umusirikare w'umwicanyi yamutoranije mu bandi bantu aramuhamagara amuryamisha mu mirambo y’abatutsi bari bishwe, bamubwira ko yinjiza uburanga [Isura]bwe mu muntu bari barashe umutwe n’ibice birimo ubwonko biri hanze.

Akimara kwinjiramo umwe mu banyururu bari baraho, yatereye hejuru avuga ko uwo mwana atari umututsi. Umusirikare wari ugiye kumwica yahise avuga ko uvuze iryo jambo aza akicwa mu kimbo cye, Papa Buryohe yahise ahava ariruka akizwa n’amaguru.

Ubwo yari akiri mu bitaro yabonye muramu we witwa Etienne arikumwe n’umugore we baje gusura nyirabukwe gusa ntibamenye ko yari yaramaze kwicwa, cyokora bashobora kubona umurambo wa nyina baramutwara na buryohe abona uko ava mu bitaro.

Baje kugera kuri bariyeri ikomeye  babaryamisha hasi ngo babice ariko Imana ikinga akaboko barabarekura. Bakomeje kurenga bariyeri nyinshi mu buryo bugoranye gusa baza kugera mu rugo ariko byari ikibazo gikomeye kubona uburyo bwo  gushyingura umubyeyi wabo.

Baje kumutwara mu yindi mirambo nabwo bigizwemo uruhare  n'umuturanyi wabo kuko  umurambo wari watangiye kwangirika , ngo kuva icyo gihe  ntibongeye kumenya aho yajyanywe(nyina).

Ngo ubwo bari mu nzu bihishemo Papa wabo ubabyara yasohotse gato hanze , Interahamwe ziba ziramubonye ziramutwara kuri bariyeri biciragaho abatutsi , ntiyongera kugaruka ntibamenye irengero rye n’uko yishwe, gusa ntiyarokotse.

Otto avuga ko Tariki 5 Nyakanga 1994 batangaje ko nta mututsi n’umwe uzarokoka bose bazaba bishwe. Ubwo bari bihebye bategereje gupfa, nibwo bumvise urusaku rwari rusanzwe ruvuga rw’abicanyi rutacyumvikana.

Baje kurokorwa n’Inkotanyi zibasanze mu rugo iwabo zirabatwara zibajyana aho abandi bari, batangira kwitabwaho bongera kugira amahoro no gutuza.

Ati “ Iyo inkotanyi zitinda gato cyane zari gusanga batumaze kuko baje mu gihe  bapanze kutumaraho, ziratabara, zizira igihe nyacyo, kuko iyo zitaza simba mvuga uyu munsi”.

Abasirikare babiri baraje baravuga bati “ Muhumure turi inkotayi”.

Avuga ko, ababyeyi be bombi n'abandi bavandimwe bavukanaga barimo n'impanga ye y'umukobwa  bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagasigara ari imfubyi.

Ati " Sinakwibagirwa mukuru wanjye wagoswe n'Interahamwe bagiye kumutema, agatanga ibihumbi icumi kugirango agure isasu. Bamaze gufata ayo mafaranga bamurashe isasu ryo mu mutwe arapfa".

Papa Buryohe ati “ Iyo nibutse  uburyo Inkotanyi zaduhumurijemo, uwo munsi zikadusubizamo icyizere, ibyiringiro, zikatwereka ko tutagipfuye, mpita nsesa urumeza”.

Uyu mugabo Otto Ahmed uzwi nka Papa Buryohe kuri Buryohe Tv, yashimiye Leta y’u Rwanda yongeye kugarura icyizere n’ubuzima by’abanyarwanda bakongera kubaho barangajwe imbere n'Inkotanyi.

Ati “Twibuke Twiyubaka”.


Mukuru we yiguriye Isasu ryo kumwica ibihumbi 10 by'Amafaranga y'u Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND