RFL
Kigali

Ni impirimbanyi! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Micheline

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/07/2024 11:06
2


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Micheline ni izina rihabwa abana b’abakobwa rifite inkomoko mu giheburayo ku izina Mīkhāʼēl rika ari ikibazo kibaza ngo “Ni nde umeze nk’Imana”.

Hari amazina menshi asobanura kimwe na Micheline, twavugamo Michele, Michela Michelline, Michelina n’ayandi.

Iyo ari umuhungu bamwita Michel, kubizihiza abatagatifu, mutagatifu Michel yizihizwa tariki ya 19 Kamena.

Bimwe mu biranga ba Micheline:

Ni impirimbanyi itagira icyo itinya kandi aba ari umugore cyangwa umukobwa ukundwa ndetse akagira n’umutima mwiza.

Aritanga cyane, nta kintu gipfa kumukoma mu nkora cyangwa se kumusubiza inyuma iyo yakinjiyemo neza.

Micheline ni umuntu uzi guteganya, ushyira mu gaciro kandi ugira gahunda mu byo akora byose.

Aba ameze nk’umunyagitugu kuko ashaka ko ibintu bikorwa mu buryo we abyifuza, ibyo abijyanisha no kuba akunda ibintu bikozwe neza buri gihe.

Azi gutega amatwi abandi kandi akiyemeza ku bw’impamvu nziza. Agira amarangamutima kandi aba yumva ntacyatuma ataba hafi y’umuryango we kuva mu bwana kugeza ashaje.

Ni umuntu ukunda amahoro kandi akora uko ashoboye kugira ngo ayaharanire ahamuzengurutse.

Azi gutunganya ibintu kandi akagira urwego rwo hejuru abikoramo ariko nubwo agira umutima mwiza umujinya we uba hafi akanawushira vuba byihuse.

Iyo akiri umwana, aba azi kwitetesha imbere y’ababyeyi be rimwe akabanezeza yiha inshingano ubundi akazica kugira ngo bamwiteho.

Bamwe mu byamamare bitwa Micheline:

Micheline Dax ni umunyarwenya, Micheline Spoerri ni umunyepolitiki ukomoka mu Busuwisi, Micheline Pelzer ni umunyamuziki ucuranga injyana ya jazz, Micheline Bernard ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga, n'abandi benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Josep1 month ago
    Izina noriella Baba bameze gute
  • sandrine iteriteka1 month ago
    ba sandrine baba bamez gt





Inyarwanda BACKGROUND