Uwicyeza Pamella yavuze kuri nyirakuru w’umugabo we Mugisha Benjamin [The Ben] wari n’umufana mukuru w’uyu muhanzi, amwifuriza iruhuko ridashira.
Pamella Uwicyeza mu butumwa yashyize hanze yagize ati: ”Uruhukire
mu mahoro Nyogokuru.”
Yagarutse ku byo azahora amwibukiraho ati: ”Iteka wagiraga
amashyengo ukanatetesha, tuzahora tugukunda mukundwa.”
Ibi yabivuze mbere gato yuko The Ben agaragaza ko
ababajwe cyane no kubura nyirakuru yafataga nk’urukundo rwa mbere.
Ni mu gihe kuko uyu mubyeyi yakomeje gushyikira uyu
muhanzi mu bikorwa bye by’ubuhanzi.
Ndetse ababyibuka neza ubwo The Ben yagarukaga mu Rwanda
muri 2017, nyirakuru yari mu b’imbere bagiye kumwakira.
Uyu mubyeyi yabaye hafi The Ben mu bihe by’ubukwe bwe yaba muri 2022 ubwo yasezeranga mu rukiko no mu mpera za 2023 ubwo yasezeranaga imbere y’Imana mu birori by’amateka.
Nyirakuru wa The Ben na Green P yitwaga Mukangarambe
Yunia, akaba yari atuye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu rukerere rwo
kuri uyu wa Kane tari 28 Werurwe 2024.
TANGA IGITECYEREZO