RFL
Kigali

Injira muri gahunda ya Miss World 2024 yitabaje abakemurampaka 12

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/03/2024 19:23
0


Miss World 2024 irarimbanije ndetse mu bakobwa bakomeje kuza imbere harimo Miss World Uganda, Hannah Tumukunde Karema. Ni igikorwa gihanzwe amaso na benshi ndetse hitabajwe abantu bafite imbaraga mu kanama nkemurampaka.



Miss World 2024 iraba iyobowe n’akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu 12 barimo Kriti Sanon na Pooja Hedge.

Mu masaha macye y’uyu wa 09 Werurwe 2024 ni bwo mu Buhinde muri Jio World Convention Center mu gace ka BKC, Mumbai, habereye ibirori bya Miss World 2024.

Ni nyuma y’imyaka 28, Ubuhinde bwongeye kwakira irushanwa rya Miss World kuko bwaherukaga kuryakira ku nshuro yaryo ya 46 hari mu 1996.

Icyo gihe umugerekikazi, Irene Skliva ni we wegukanye ikamba. 

Kuri ubu iki gihugu gihagariwe na Sini Shetty mu gihe Miss World 2022 Karolina Bielawaska ari we wambaye ikamba aza gutanga mu kanya gato.

Abagize akanama nkemurampaka k’irushanwa!

Akanama kagizwe n’abantu 12 nk'uko byamaze gutangazwa kandi hakaba harimo ibyamamare muri filime zo mu rubuga rugari rwa Bollywood ari bo Kriti Sanon na Pooja Hegde.

Hari kandi Umuyobozi Mukuru wa Miss World Organization Julia Evelyn Morley, umukinnyi wahoze akina Cricket mu Buhinde Harbhajan Singh.

Umuyobozi wa Televiziyo y’Ubuhinde, Rajat Sharma hamwe n’abandi barimo Jamil Said na Vineet Jain nabo bitabiriye.

Uyu muhango uri kunyura mu buryo bw'ako kanya kuri SonyLiv, ukaba watangiye saa kumi z’umugoroba ku isah y’i Kigali z’uyu wa 09 Werurwe 2024.

Uyu muhango uyobowe na Karan Johar hamwe n'uwabaye Nyampinaga w’Isi Megan Young. Abahanzi barimo Shaan, Neha Kakkar na Tony Kakkar nibo byitezwe ko basusurutsa abitabiriye uyu muhango.

Umukobwa wabaye Nyampinga w’Isi ubu wavuyemo umuririmbyi wabigize umwuga, Toni Ann Singh, na we yitezweho kuza gutaramira abitabiriye uyu muhango.Igikorwa kigeze kure abantu babucyereye, amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bikomeye ku isiAbanyafurika bagiye bagaragaje ubudasa kuri iyi nshuro ya 71 y'irushanwa Botswana na Uganda bakomeje kuza imbere mu bakobwa bo muri Afurika bitabiriyeHatanzwe ibihembo ku bahize abandi mu byiciro bitandukanye birimo imideli, siporo no kwerekana impanoAbakunzi b'amarushanwa y'ubwiza bakomeje gukurikiranira hafi ngo bamenye uwegukana ikamba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND