Umuhanzikazi Didi-Stone yongewe mu bazitabira igitaramo cya "Mother African Festival" kizabera muri Abidjan mu gihugu cya Cote d'Ivoire, tariki ya 27-28 Ukuboza 2024.
Uu muhanzikazi akorera umuziki mu Bufaransa aho aririmba cyane cyane mu rurimi rw'igifaransa. Akunzwe mu bihangano byinshi birimo: En made Challenge Pi-po-pi, Si-so-si, Déclare son Amour, PCP, C'est confirmé" n'izindi zikundwa n'abumva ururimi rw'igifaransa.
Iki gitaramo yatumiwemo cyiswe Mother African Festival. Kuva tariki ya 26 Nyakanga 2024 hatangiye kugaragazwa abazaseruka ku rubyiniro, bakaba barabimburiwe na Heritage (Dadju na Tayc). Kugeza ubu na Didi-Stone nawe yageze ku rutonde.
Abandi bazafasha abazitabira gususuruka basoza umwaka mu byishimo harimo Babi Lab, WidGunz, Debordo, Stands Disponibles (Artisons ,Fashion, Bar, Restau), Diamond Platinumz, Josey, Lesky, DopelyM, Team De poy, TXC, Gaz Mawete, Mula, Les Garagistes, Milo, Locko, Jeune Lion na Team Paiya. Aba bose ni bo bamaze kujya ku rutonde.
Aba bahanzi bose bakubiye kuri runo rutonde bafite ibigwi bikomeye bamaze kubaka muri muzika nka Diamond Platinumz amaze kumenywa na benshi ku rwego rw'isi kubera ibihano bye byigarurira imitima ya benshi. Nk'indirimbo yitwa "Komasava" yamugejeje kure cyane.
Iki gitaramo kije mu gihe cyo gusoza umwaka aho abantu baba bishimira ibyo bagezeho umwaka wose. Nta makuru ahari ko abahanzi bazitabira bazakomeza kwiyongera, ariko abamaze gutangazwa ni benshi bakaba bategerejwe na benshi mu mpera z'uku kwezi.
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO